VIDEO: Nyuma yo gusobanurirwa amateka y’urwibutso rwa Ntarama, Miss Rwanda Nimwiza Meghan n’agahinda kenshi hari icyo yasabye abanyarwanda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

VIDEO: Nyuma yo gusobanurirwa amateka y’urwibutso rwa Ntarama, Miss Rwanda Nimwiza Meghan n’agahinda kenshi hari icyo yasabye abanyarwanda

VIDEO: Nyuma yo gusobanurirwa amateka y’urwibutso rwa Ntarama, Miss Rwanda Nimwiza Meghan n’agahinda kenshi hari icyo yasabye abanyarwanda

Ku nshuro ya 25 u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Nyampinga w’u Rwanda wa 2019 Nimwiza Meghan ari kumwe na Ndayisaba Fabrice Faundation ku munsi w’ejo basuye urwibutso rwa Ntarama bunamira abana n’ibibondo bahashyinguye, nyuma yo kumva amateka y’uru rwibutso Meghan akaba yarasabye abanyarwanda gufatanya bagasenyera umugozi umwe kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi.

Ntarama ahahoze Kiliziya Gatolika Centrale ya Ntarama ni hamwe mu habereye ubwicanyi ndengakamere bwakoreye abana, aha ni naho hahise handuka urwibutso rwa Ntarama rushyinguyemo imibiri y’abantu barenga ibihumbi 5.

Ubwo ku munsi w’ejo NNF na Nyampinga w’u Rwanda bari bagiye kwibukira kuri uru rwibutso, Nyampinga w’u Rwanda Nimwiza Meghan amaze kumva ubwicanyi bwakorewe abana, avuga ko ababikoze bari nk’inyamaswa kuko nta muntu muzima wakica umwana arimo anamusekera.

Yagize ati”Nkurikije ibyo nabonye mu Rwibutso byari bibi cyane kubona y’uko umuntu atababarira n’umwana, ibyo aribyo byose hari n’uwo bicaga arimo ababsekera, kubona rero y’uko umuntu atafata n’umwanya ngo atekereze kuri uwo mwana, atekereze ko atanazi ibirimo kuba ko utanamusobanurira ngo tukujijije iki ariko akarenga akamwica, biragaragara ko harimo ubugome bw’indengakamere, byari bibi cyane.”

Yakomeje asaba abanyarwanda gushyira hamwe kugira ngo ibyabaye bitazongera kuba ukundi ndetse n’ikivi bari baratangiye kikuswa.

Yagize ati”ndabanza kwihanganisha abanyarwanda n’u Rwanda muri ibi bihe bitoroshye tuba turimo, ntabwo bisaba kuba warabibonye kugira ngo ube mu bihe bitoroshye ariko twese nk’abanyarwanda tuba turi mu gihe cyo Kwibuba, twibuka ibyabaye ku Rwanda, twibuka abacu. Naje mperekeje abana, mperekeje urubyiruko hari urubyiruko rwinshi rwishwe muri icyo gihe, hari abana benshi batari bazi ibyo ari byo, batari banazi ubwoko ariko bakarenga bakabica.”

“Rero icyo nabwira abanyarwanda cyane cyane urubyiruko ni uko tugomba gukoresha imbaraga nyinshi, hari abantu tudafite ubu ngubu twakabaye dufite (generation), tugomba gukoresha imbaraga zacu inshuro 2 cyangwa 3 kurenza kuko hari izacu bwite, izabo bishe ndetse tugakoresa n’izabo bakabaye babyara ubu ngubu, nk’uko umukuru w’igihugu ahora abivuga tugomba gukora cyane kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi.”

 U Rwanda n’abanyarwanda bose ndetse n’inshuti z’u Rwanda muri rusange turi kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yatwaye ubuzima bwinshi bw’inzirakarenane zazize uko zavutse, mu gihe kingana n’iminsi 100 yari imaze gutwara ubuzima bw’inzirakarengane zisaga milliyoni.

Bashyize indabo ku rwibutso rwa Ntarama ahashyinguye imibiri irenga ibihumbi 5

Reba hano ijamno rya Nyampinga Nimwiza Meghan yavuze nyuma yo gusobanurirwa amateka y'urwibutso rwa Ntarama

 

10/Apr/ 2019,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content