AMAFOTO: Caleb yamaze gusinya imyaka 3 mu ikipe yo ku mugabane w’u Burayi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

AMAFOTO: Caleb yamaze gusinya imyaka 3 mu ikipe yo ku mugabane w’u Burayi

AMAFOTO: Caleb yamaze gusinya imyaka 3 mu ikipe yo ku mugabane w’u Burayi

Rutahizamu w’umurundi wakiniraga ikipe ya Rayon Sports akaza gutandukana nayo mu ntangiriro z’uyu mwaka avuga ko agiye ku mugabane w’u Burayi agahitira muri Amerika, Bimenyimana  Bonfils Caleb kuri ubu yamaze gusinyira amasezerano y’imyaka 3 ikipe ya Riga FC yo muri Latvia.

Mu mpera za Mutarama 2019 nibwo Caleb yasezeye ikipe ya Rayon avuga ko yerekeje muri iyi kipe n’ubundi ya Riga FC aho yagombaga kumara amezi 6 agahita yerekeza mu Budage.

Uyu musore ntiyahise yerekeza muri iki gihugu ahubwo yahise ajya muri Canada aho yamaze iminsi ari kumwe n’umuryango we uherereye muri iki gihugu, yari yatangarije Eachamps ko yaciye muri iki gihugu gusura umuryango we akaba ategereje visa imwerekeza muri Latvia dore ko ariho yayisabiye.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo uyu musore yashyize umukono ku musazerano y’imyaka itatu akinira iyi kipe ariko ngo nyuma y’amezi 6 azahita ajya mu Budage nk’uko yabitangarije Eachamps.

Yagize ati”Yego namaze gusinyira Riga FC amasezerano y’imyaka 3, yego nagombaga kuhamara amezi 6 ariko n’ubundi ntacyahindutse ni amezi atandatu iyi kipe ikaba ariyo izahita ingurisha.”

Mu myaka 2 yamaze muri Rayon Sports, mu mwaka we wa mbere yatsinze ibitego bine muri shampiyona mu gihe muri uyu mwaka w’imikino yagiye amaze gutsinda ibitego birindwi.

Caleb asinya

Yamaze kuba umukinnyi wa Riga FC yo muri Latvia

15/Apr/ 2019,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...