Bill Ruzima yavuze agahinda abanyeshuri biga umuziki ku Nyundo baterwa no gukorera Ubuntu mu bitaramo bikomeye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Bill Ruzima yavuze agahinda abanyeshuri biga umuziki ku Nyundo baterwa no gukorera Ubuntu mu bitaramo bikomeye

Bill Ruzima yavuze agahinda abanyeshuri biga umuziki ku Nyundo baterwa no gukorera Ubuntu mu bitaramo bikomeye

Bill Ruzima ni umwe mu basore bari bagize itsinda rya Yemba Voice ritaratandukana, aherutse gusoza amasomo ye ajyanye na muzika mu ishuri ry’umuziki ryo ku Nyundo ubu ryimukiye i Muhanga, yanditse inyandiko ifunguye agaragaza agahinda k’abana bize muri iri shuri baririmba mu birori bikomeye ariko ntibishyurwe.

Muri iyi nyandiko Ruzima agaragaza ukuntu yahoranye inzozi zo kuzaririmbira imbere y’umukuru w’igihugu, akaba yarabigezeho ariko ntihagire n’amafaranga yagura isogisi avanamo kandi abandi bagize ayo mahirwe bakuramo akayabo katuma banatera imbere mu buryo bufatika.

Hari aho yagaragaje ukuntu bigeze kurara mu modoka bagiye i Rwamagana, ubuzima muri iryo joro bukabagora nyamara ababyeyi babo na leta bose baba bazi ko abana babayeho neza.

Bill Ruzima yagaragaje ko iki kibazo bigeze kukibaza ubuyobozi bw’ishuri buyobowe na Muligande Jacques uzwi nka Mighty Popo, akabasubiza ko Atari uburenganzira bwabo kubaza ibijyanye n’amafaranga.

Inyandiko ya Bill Ruzima

Nitwa Bill Ruzima ndi umuhanzi wa muzika nize mu ishuli ry’umuziki ryo ku Nyundo.

Mfite ikibazo mpuriyeho na bagenzi banjye bize cyangwa biga muri iryo shuli.

Mpisemo gukoresha iyi nyandiko ifunguye kugira ngo n’abandi bafite ubumenyi kundusha munsubize.

Byaba bigenda gute kugira ngo ibigo bya leta n’iby’abikorera bihore bikoresha abanyeshuli ba muzika (abana bo ku Nyundo) mu birori binyuranye ariko ntibitwishyure?.

Umuyobozi w’ishuli Muligande Jacques (Mighty Popo) hari bamwe muri twe babimubajijeho abasubiza ko “Nta burenganzira bafite bwo kwishyurwa ku kazi bakora mu bikorwa ishuli ryitabira ko ahubwo bagakwiriye kuba babyishyura nk’uko bishyura amafaranga y’ishuri kuko ngo aka kazi kabarwa nko kwimenyereza umwuga”.

Nabyo ariko ntibyumvikana kuko:

1. Hari hamwe na hamwe twavaga ku ishuli tugiye gukora batubwiye ko ari akazi, rimwe tugatanga na za fagitire ariko bikazarangira kwishyurwa duhebye!

2. Si twese dutoranywa gukora ako kazi ni bamwe na bamwe.

3. Nta Raporo y’imenyerezwamwuga dusinyirwaho iyo turangije gukora

Ese bibaye ukwimenyereza umwuga, abiga mu yandi mashuli y’imyuga bikorwa bite? Ese kwimenyereza umwuga bikorwa igihe kingana gite aho mwe mwiga cyangwa mwize?.

Twe iwacu ku Nyundo iyo ukunda gutoranywa mu baza gucuranga cyangwa kuririmba muri ibyo birori ushobora gukora ako kazi imyaka itatu yose igashira ukigakora.

Ese hariho uburyo leta yatumira nk’abiga ubwubatsi ngo bazamure umuturirwa runaka bakaza bakawubaka neza maze ntibishyurwe?

Cyera najyaga numva zimwe mu nzozi zanjye zikomeye ari ukuzaririmbira imbere y’umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame, naje kumutaramira inshuro ntabasha kubara ndetse n’abandi bayobozi bakomeye no mu birori byinshi byitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu b’ahandi.

Gusa, ikimbabaza ni uko kugeza ubu ntigeze nkuramo n’ayagura isogisi. Kandi nziko abandi bahanzi iyo bagize uwo mugisha bishyurwa kuburyo bukomeye bwabahindurira ubuzima.

Transform Africa 2016

Transform Africa 2018

AU summit 2016

AU summit 2017

N’ibindi ntarondora aho hose twarahakoze tuviramo aho.

CNLG

FEASSA

Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC)

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC)

Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta

Ibiro bya Perezida

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB (mu birori byo Kwita Izina)

IPRC yo mu Majyepfo

Inteko Ishinga Amategeko

RCAA (Aviation Africa)

Ibi bigo byose twarabikoreye mu birori binyuranye ntitwishyurwa. Bishoboka bite ko ibi bigo mvuze byabuze bwo kutwishyura? habaye hari uwo byishyuye mu cyimbo cyacu twabasaba kumukurikirana akatwishyura (nubwo ntawe dutekereza wabikora).

Ikimbabaza cyane ni n’uburyo twafashwe muri ako kazi, hari umunsi twaraye mu modoka yatujyanye i Rwamagana, dutegereje nta buryo buhari bwo kwishyura amafunguro n’ amacumbi burinda bucya(aha twari mubya Minispoc). Ibi byose biba ababyeyi bacu cyangwa abaturera na leta bazi ko turi ku ishuli tumeze neza.

Ese ibi WDA (ikigo gishinzwe amashuli y’imyuga) nicyo baduteganyiriza?.

Njye ndabaza Sinzimura, ndifuza gusobanukirwa.

Uku kwimenyereza umwuga nabyo mbiburira igisobanuro kuko iyo ishuli turisoje hahandi twakoraga twimenyereza ntawongera kuhaduha akazi haguma guhamagarwa abanyeshuli kandi duhari.

Hari n’abandi bahanzi babigize umwuga, akenshi badusaba kuririmba indirimbo zabo kandi bahari, byaba se aruko twe tuba tutishyurwa wenda bo bari kubishyuza? Ibi nabyo byaba ari ugusubiza inyuma umwuga wa muzika niba bahitamo gukoresha abanyeshuli biga muzika bakaririmba ibihangano bya ba nyirabyo kugira ngo hataza kubaho kwishyura, kandi na ba nyirabyo aribyo byakabatunze baramutse batumiwe bakabiririmba ubwabo.

Ndabaza Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC), ko ntarabona hasabwa ikipe y’umupira w’amaguru ngo mwohereze ikipe z’ingimbi muzambike imyambaro y’Amavubi ibi kuki muri muzika ho mubikora?

Hazabaho ryari agaciro k’umuziki mu Rwanda, mu gihe ababyeyi bacu batubona kuri televiziyo turirimba bazi ko twagiye kwiga umwuga uzadutunga maze ejo mu gitondo tukabasaba isabune, ikaye, ikaramu n’ibindi? kuko tutabasha kubyigurira kandi babona dukora?.

Niba hari uwataramira Umukuru w’Igihugu kabiri gatatu ntiyishyurwe ubwo umuhanzi yazategereza kuzishyurwa ryari?.

Ibi ndabibaza mbariza na bagenzi banjye kuko nziko turi mu gihugu kirimo ukwishyira ukizana icyo utumva ukabaza.

Murakoze

Bill RUZIMA

Bill Ruzima aherutse gutandukana n’itsinda yaririmbagamo rya Yemba Voice atangira gukora umuziki ku giti cye aho yahise anakora indirimbo nshya yise ‘Imana y’abakundana’.

 

15/Apr/ 2019,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Amis Cedrick
Nukuri Murarengana Kbx2 Ibi Sibintu Bage Bagira Icyo Babaha Bx Kbxpe!
Sponsored Content
Loading...