U Rwanda rushobora guhagarikwa mu bikorwa by'umupira w’amaguru | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

U Rwanda rushobora guhagarikwa mu bikorwa by'umupira w’amaguru

U Rwanda rushobora guhagarikwa mu bikorwa by'umupira w’amaguru

Nyuma y’uko FERWAFA itsinzwe muri FIFA n’uwahoze ari umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Jonathan McKinstry wayiregaga kumwirukana binyuranyije n’amategeko, kuri ubu FIFA yamaze guha u Rwanda itariki ntarengwa yo kuba bamaze kwishyura uyu mugabo amafaranga arenga ibihumbi 200 by’amadorali cyangwa u Rwanda rugafatirwa ibihano birimo no guhagarikwa mu marushanwa mpuzamahanga.

McKinstry yirukanwe mu Mavubi muri Kanama 2016 nyuma y’umwaka n’amezi atanu atoza u Rwanda, bikaba byari nyuma y’igihe gito yongereye amasezerano, uyu mugabo yahise ajya kurega muri FIFA maze itegeka ko u Rwanda kumwishyura ibihumbi 182 by’amadorali.

U Rwanda rwajuririye iki cyemezo ariko biba iby’ubusa ruratsindwa kugeza ubwo tariki ya 27 Ukuboza 2018, perezida wa FERWAFA yavuze ko aya mafaranga yamaze kwikuba hajyaho n’ubukererwe ubu ageze mu bihumbi 300 by’amadorali.

Nk’uko umunyamabanga wa FERWAFA yabyemereye Eachamps, FIFA yamaze kwandikira u Rwanda irumenyesha igihe ntarengwa cyo kwishyura aya mafaranga aho bahawe tariki ya 25 Mata 2019 bitaba ibyo bakaba bafatirwa ibihano.

Yagize ati”Nibyo FIFA yaduhaye igihe ntarengwa cyo kuba twishyuye McKinstry, tariki ya 25 Mata 2019, ni bihumbi 215 by’amadorli (akabakaba amafaranga y’u Rwanda miliyoni 194) biri mu ibaruwa ya FIFA twahawe tugomba kwishyura ariko bishobora kwiyongera bitewe n’ubukererwe, twabishyikirije MINSPOC irimo irabikurikirana kuko niyo bireba.”

Ku kijyanye n’ibihano bashobora guhabwa yavuze ko atapfa kubimenye kuko FIFA ifite amategeko ikurikiza bitewe n’amakosa yabayeho, gusa avuga ko bizeye ko iby’ibihano bitazabaho kuko barimo gushaka uburyo yakwishyurwa.

Bimwe mu bihano bihwihwiswa u Rwanda rushobora gufatirwa harimo kuba rwahagarikwa mu bikorwa by’umupira w’amaguru byose bitegurwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’.

Tariki ya 17 Kanama 2016 hari nyuma y'amezi atanu gusa yongereye amasezerano y’imyaka 2 yo gutoza Amavubi yahise yirukanwa ku kazi k'umutoza w'ikipe y'igihugu, ubu arimo gutoza ikipe ya Saif Sporting Club yo muri Bangladesh.

Kwirukanwa binyuranyijwe n'amategeko, McKinstry bigiye kumuhesha akayabo

16/Apr/ 2019,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...