Fresh Kid yanze buruse ya Leta yemera iy’umuherwe ukomeye muri Uganda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Fresh Kid yanze buruse ya Leta yemera iy’umuherwe ukomeye muri Uganda

Fresh Kid yanze buruse ya Leta yemera iy’umuherwe ukomeye muri Uganda

Mu minsi ishize nibwo umuhanzi ukiri muto mu gihugu cya Uganda yemerewe buruse yo kwiga mu kigo cya leta na Minisitiri Nakiwala arikoa akiga abamo, Fresh Kid yanze iyi buruse mu masaha make umuherwe Sudhir Rupaleria ahita amuha buruse yo kwiga mu kigo gikomeye kurusha ibi muri Uganda.

Umuherwe Sudhir Rupaleria ukomeye muri Uganda agiye kwishyurira ishuri umuraperi Fresh Kid wari ugiye gufungirwa gukora umuziki akiri muto.

Aya mahirwe ayabonye nyuma y’uko Minisitiri w’Urubyiruko, Florence Nakiwala Kiyingi, yari yavuze ko ashobora gufungwa kubera ubuhanzi bwe bumubuza kwiga neza.

Nyuma aba bombi baje kumvikana ko azafatanya ishuri n’umuziki ku buryo nta kizabangamira ikindi, kandi ntiyongere kuririmbira mu tubari.

Uyu Minisitiri Kiyingi kandi yasabye ko Fresh Kid ahindurirwa ishuri, akajya mu kigo bigamo bacumbika.

Rajhiv Rupaleria, umuhungu wa Sudhir Rupaleria mu mpera z’icyumweru gishize yavuze ko bazishyurira uyu mwana ubusanzwe witwa Patrick Ssenyonjo amashuri abanza mu kigo cya Kampala Parents School kiri mu bikomeye muri icyo gihugu.

Yagize ati “ Nahuye n’umwana witwa Fresh Kid ntangazwa n’umuhate afite. Nifuza ko yabera urugero urundi rubyiruko. Niyo mpamvu Rupaleria Foundation imuhaye buruse yo kujya muri Kampala Parents School.”

Ubusanzwe Fresh Kid yigaga mu kigo cya St. Agnes Primary Schoo,l abantu bari batangiye kuvuga ko giciriritse kuko uyu mwana yari amaze kuba icyamamare.

Umuherwe Sudhir abinyujije mu kigega yise Rupaleria Foundation afasha abaturage mu bikorwa by’ubuzima, uburezi, siporo, guhashya ubukene n’ibindi byinshi.

16/Apr/ 2019,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(5)
fast boy
jyagaraa kunga fresh kid
fast boy
jyagaraa kunga fresh kid
FAST BOY
Jyagaraa kubera nga fresh kid
Fast boy
SHAKAKUBANKA FRESH KID
cyuzuzo placide
nagonarinziko bafunga umuntu kubera ubuhanzi akiri muto. nomu Rwanda se birahari?
Sponsored Content
Loading...