Shampiyona irasubukurwa mu mpera z’iki cyumweru Rayon Sports na APR FC zesurana | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Shampiyona irasubukurwa mu mpera z’iki cyumweru Rayon Sports na APR FC zesurana

Shampiyona irasubukurwa mu mpera z’iki cyumweru Rayon Sports na APR FC zesurana

Nyuma y’akaruhuko gato, shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda umwaka w’imikino 2018-19 irakomeza mu mpera z’iki cyumweru hakinwa umunsi wa 23 aho umukino witezwe na benshi ari uwo Rayon Sports igomba kwakiramo APR FC.

Rayon Sports vs APR FC ni wo mukino urebwa na bantu benshi mu Rwanda kuko uba wahuje amakipe abiri akunzwe cyane mu Rwanda kandi y’amakeba, ni umukino kandi uba ushobora kwirukanisha abatoza.

Aya makipe azahura APR FC ariyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 54  mu gihe Rayon Sports ari iya 2 n’amanota 48, mu gihe yatsindwa uyu mukino bizaba bisa nkaho ivuye mu rugamba rwo guhatanira igikombe.

Uyu mukino ukaba uzaba ku munsi wo kuwa Gatandatu tariki ya 20 Mata 2019 kuri Stade Amahoro I Remera.

Mu yindi mikino iteganyijwe y’umunsi wa 23 harimo uwo Bugesera izakiramo AS Kigali, Police FC yakira Etincelles mu gihe Mukura VS izaba yerekeje I Rusizi gukina na Espoir.

Dore imikino y’umunsi wa 23 yose uteganyijwe

Kuwa Gatandatu tariki ya 20 Mata 2019

Rayon Sports FC vs APR FC (Stade Amahoro, 15h30)
Amagaju FC vs Marines FC (Stade Nyagisenyi, 15h30)
Musanze FC vs Kirehe FC (Stade Ubworoherane, 15h30)

Ku Cyumweru tariki ya 21 Mata 2019

Police FC vs Etincelles FC (Stade de Kigali, 15h30)
Sunrise FC vs AS Muhanga (Nyagatare Grounds, 15h30)
Bugesera FC vs AS Kigali (Stade Kicukiro, 15h30)
Gicumbi FC vs SC Kiyovu (Stade Gicumbi, 15h30)
Espoir FC vs Mukura VS (Rusizi, 15h30)

Uko amakipe akurikirana ku rutonde kugeza ubu

17/Apr/ 2019,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...