Nyuma ya Kimenyi Yves undi mukinnyi w’Amavubi hasohowe amashusho ye yambaye ubusa buri buri | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Nyuma ya Kimenyi Yves undi mukinnyi w’Amavubi hasohowe amashusho ye yambaye ubusa buri buri

Nyuma ya Kimenyi Yves undi mukinnyi w’Amavubi hasohowe amashusho ye yambaye ubusa buri buri

Nyuma yaho abantu bataramenyekana bashyize hanze amashusho y’umunyezamu wa APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi yambaye ubusa, Kimenyi Yves kuri ubu utahiwe ni Muhire Kevin ukinira El Dakhlia yo mu Misiri nawe hamaze gushyirwa ku karubanda amashusho amugaragaza yamabaye ubusa asa nkaho hari umukobwa cyangwa umugore bari kuganira hifashishijwe murandasi.

Inkuru y’amashusho y’abakinnyi nyarwanda bambaye ubusa kuva kuwa Mbere hasohotse aya Kimenyi niyo irimo kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Umuntu urimo gukora ibi ntabwo aramenyekana gusa bisa nkaho yabifashe nk’imikino arimo, afite gahunda gusebya aba bakinnyi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo hasohotse ifoto ya Muhire Kevin yicaye mu ntebe yambaye ubusa buri buri, ibi byaje gukurikirwa n’amashusho agaragaza igikorwa yarimo asa nuganira n’umuntu kuri murandasi binavugwa ko ari we wamushyize hanze.

Ubwo kuwa Mbere hasohakaga amashusho ya Kimenyi Yves, yakurikiwe n’amagambo y’umukobwa utaramenyekana avuga ko ababeshyera umukunzi wa Kimenyi ko ari we wabikoze atari byo ko ari we uzi uburyo yageze hanze kandi ko ibyo babonye ari bike ko hagiye kuza n’izindi nyinshi.

Yagize ati” Video ni njye uzi uburyo yasohotse, ni nanjye ugomba kuyivugaho. Didy bamuhe amahoro, ahubwo mutegereze n’indi, ziracyariyo nyinshi, nta n’ubwo ari we wenyine.”

“man Ruth uzi noneho akagiye kuza harimo ….(abakinnyi batatu yavuze tutufuje kugaragaza amazina yabo), uzi noneho abagiye kuza? Nta makuru ufite”

Eachamps yavuganye n’umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha ‘RIB’, Mbabazi Modeste avuga ko kugeza ubu nta muntu urabatwarira ikirego kuri ibi bintu birimo kuba.

Ingingo y’128 mu mategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukoresha ibikangisho agamije kugirira nabi undi, ibyo bikangisho byaba mu magambo, mu marenga, mu bimenyetso, mu mashusho cyangwa mu nyandiko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi 300 000 Frw ariko atarenze 500 000 Frw.

Iyo ibyo bikangisho biherekejwe n’agahato, bikozwe kugira ngo habeho kwigura ku wabikorewe cyangwa kumuvutsa ibye, igihano kiba igifungo kirenze imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri ariko atarenze miliyoni eshatu.

17/Apr/ 2019,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
habimana victor
gus namb atarumukiy yigir uk kwer jew sinomufotor kwel yarakwiy ibihan
Jose chameleon
HahahhhhhhrnrnBirasekeje pe? ni gute wakishyirira amafoto yawe kukarubanda wambaye bwelele
Sponsored Content