AMAFOTO-Benitha wahoze ari umukunzi wa Lil G yibarutse imfura ya producer Pacento wigeze gufungwa amuzira | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

AMAFOTO-Benitha wahoze ari umukunzi wa Lil G yibarutse imfura ya producer Pacento wigeze gufungwa amuzira

AMAFOTO-Benitha wahoze ari umukunzi wa Lil G yibarutse imfura ya producer Pacento wigeze gufungwa amuzira

Umulisa Benitha wiyise Queen Nitha wahoze akundana na Lil G kuri ubu akaba ari umukunzi wa Producer Pacento yibarutse imfura yabo y’umuhungu nubwo Pacento yigeze gufungwa azira uyu mukobwa.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Mata 2019 nibwo Umulisa Benitha yibarutse umwana w’imfura ye y’umuhungu yabyaranye na Producer Pacento usanzwe utunganya akanakora indirimbo hano mu Rwanda bahita bamuha izina rya Mpano Ayden Myles.

Uyu Benitha yigeze kuvugwa cyane mu makuru y’imyidagaduro ubwo yakundanaga n’umuhanzi Lil G ndetse akaza no gushyira amafoto ye hanze yambaye ubusa.

Nyuma yo gutandukana na Lil G Benitha yakundanye na Pacento ndetse baza no kubana nk’umugabo n’umugore bitanyuze mu mategeko, kuri ubu bari mu byishimo byo kwibaruka imfura yabo ya mbere y’umuhungu.

Pacento yigeze gufungwa azira uyu mukobwa

Mu mpera z’umwaka wa 2016 nibwo producer pacento yafunzwe azira uyu mukobwa Benita, aho yashinjwaga kumukoresha imibonano mpuzabitsina kandi ataruzuza imyaka y’ubukure

Icyo gihe Pacento yavugaga ko yasohotse akigira mu kabari n’abandi nyuma akaza gufatwa abazwa aho umukobwa basohokanye ari nyamara we barahuye nk’umukunzi w’ibyo akora batari banaziranye.

Icyo gihe Pacento yagize ati” ku wa Gatanu tariki 9 Ukuboza nimugoroba nibwo nasohotse, nsohokana n’inshuti zanjye ahitwa kwa Jules i Remera nkigerayo nahuye n’inshuti zanjye ndetse n’abafana b’ibikorwa byanjye, muri aba harimo umufana wanjye witwa Benitha, aha twaraganiriye kuko uyu mwana narimuzi cyera akiri umwana muto gusa ntitwatindanye nahise nongera nsanga inshuti zanjye twari twasohokanye. Bukeye  naje kukazi kanjye bisanzwe ku mugoroba mbona baraje baranjyana bambaza umuntu numvaga ntazi dore ko bambwiraga ko nasohokanye umwana  none akaba yabuze.”

Byaje kurangira uyu Benitha abonetse ndetse n’iperereza rirakomeza basanga Pacento arengana ararekurwa arataha.

Benitha wiyita Queen Nitha ni umukobwa ukunda kugaragara mu mashusho y’indirimbo zitandukanye aho iyamenyekanye cyane ari indirimbo Everythimg ya Uncle Austin na Meddy.

Benitha na Pacento babanye neza

Ibyishimo kuri bombi ni byose

Benitha na Lil G bakanyujijeho

 

18/Apr/ 2019,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
makuza
umwana arya undi rwose biremewe
Sponsored Content
Loading...