Agahinda, amarira, ibyishimo, uduhigo… bimwe mubyo wamenya byaranze imikino 89 yahuje Rayon Sports na APR FC | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Agahinda, amarira, ibyishimo, uduhigo… bimwe mubyo wamenya byaranze imikino 89 yahuje Rayon Sports na APR FC

Agahinda, amarira, ibyishimo, uduhigo… bimwe mubyo wamenya byaranze imikino 89 yahuje Rayon Sports na APR FC

Harabura amasaha 48 rukambikana hagati y’amakipe abiri y’amakeba hano mu Rwanda, APR FC na Rayon Sports ni umukino uba ushobora kwirukanisha umutoza mu gihe undi aba arimo asingizwa, hazaba ari mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2018/2019.

Uyu mukino uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Mata 2019 saa 15:30’ kuri Stade Amahoro I Remera. Ni umukino amakipe yombi agiye gukina APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 54 irusha Rayon Sports ya kabiri amanota 6.

APR FC mu mikino 22 imaze gutsindwamo 2 inganya 3 ikaba yarinjije ibitego 35 yinjizwa 9 ni mu gihe Rayon Sports mu mikino 22 imaze gutsindwa 4 ikanganya 3, yinjije ibitego 32 yinjizwa 12.

Ni umukino ujya kuba utapfa kuvuga ngo iyi kipe niyo itsinda kuko akenshi usanga ikipe isa n’iri mu bihe bitoroshye ariyo itsinda uyu mukino.

Amakipe yombi agiye gukina uyu mukino nta n’imwe ifte ikibazo cy’imvune gikomeye kuko urebye Rayon Sports izaba yakiriye uyu mukino nta mukinnyi ibura, APR FC nayo abakinnyi bayo hafi ya bose barahari uretse Sugira umaze iminsi afite akabazo k’imvune watangiye imyitozo arko byagorana ko yakifashishwa kuri uyu mukino.

Ni umukino uba urimo ishyaka ryiinshi cyane

Umukino uheruka guhuza amakipe yombi wabaye tariki ya 1 Gashyantare 2019 mu gikombe cy’Intwari, APR FC yatsinze igitego 1-0 cya Nshuti Dominique Savio wahoze akinira Rayon Sports ku munota wa 28.

Amateka y’imikino 89 imaze guhuza aya makipe yombi

Aya makipe agiye guhura ku nshuro ya 90 nyuma y’imyaka 51 Rayon Sports ishinzwe na 26 APR FC ishinzwe.

Mu 1968, imyaka 51 irashize ikipe ya Rayon Sports ishinzwe, yashingiwe I Nyanza mu Magepfo y’u Rwanda ikaba ari ikipe y’ubukombe ifite abafana benshi mu gihugu  imaze kwegukana ibikombe 8 bya shampiyona aho icyo iheruka yagitwaye mu mwaka w’imikino wa 2016-17. Ifite kandi ibikombe 9 by’Amahoro na 1 cya CECAFA Kagame Cup

APR FC, ikipe y’ingabo z’igihugu cy’u Rwanda, yashinzwe mu 1993, imyaka 26 irashize iyi kipe ishingiwe ku Mulindi wa Byumba. Igitekerezo cyo kuyishinga cyazanywe n’ingabo za APR(Armée Patriotique Rwandaise ubu zahindutse RDF) zari iz’ishyaka rya FPR Inkotanyi, icyo gihe zari ku rugamba rwo kubohoza igihugu. Ubu iyi kipe niyo ifite ibikombe byinshi bya shampiyona aho ifite 17 akaba ari nayo iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona giheruka, ifite kandi ibikombe 8 by’Amahoro na 3 CECAFA Kagame Cup.

Umukino uhuza aya makipe uretse ihangana ry’abakinnyi n’abatoza mu kibuga, usanga n’abafana baba bawukaniye kuruta abakinnyi babihemberwa.

Abafana bayo baba bawukaniye kurusha abakinnyi kikaba kkimwe mu kryoshya uyu mukino

Kuva mu 1995, APR FC na Rayon Sports zimaze guhura inshuro 89 harimo imkino ya shampiyona, igikombe cy’Amahoro n’andi marushanwa. Ni amakipe utapfa kumva yakinnye umukino wa gishuti.

Muri izi nshuro zose APR FC niyo yatsinze imikino myinshi kuko yatsinze 38, Rayon Sports igatsinda 28 banganya inshuro 23.

Muri izi nshuro kandi ikipe ya APR FC niyo yatsinze ibitego byinshi mu izamu rya Rayon Sports kuko mu bitego 246 bimaze kuboneka muri uyu mukino APR FC yinjije 127 naho Rayon Sports yinjiza 119.

Si kenshi uzasanga aya makipe imwe yatsinze indi imikino ibiri yikurikiranya gusa APR FC niyo yabigezeho bwa mbere muri shampiyona umwaka w’imikino 2005/2006 tariki ya 23 Ukwakira 2006 ubwo yayitsindaga 3-0 ikaza kuyisubira tariki ya 1 Gashyantare 2007 iyitsinda 4-1 mu mukino wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryari rimaze ryemewe na FIFA.

Rayon Sports yatsinze APR FC imikino 2 yikurikiranya mu mwaka w’imikino wa 2015/2016 ubwo yayitsindaga ibitego 4-0 hari tariki ya 3 Gicurasi 2016 muri shampiyona(byari inshuro ya kabiri iyitsinze 4-0 no muri 2013 byabayeho)iyisubira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro tariki ya 4 Nyakanga 2016 iyitsinda 1-0.

Rayon Sports niyo ifite agahigo ko gutsinda uyu mukino ibitego byinshi aho imaze kuyitsinda inshuro 2 ibitego 5-2.

Bwa mbere byari tariki ya 3 Ugushyingo 1996 mu mukino wari wateguye n’icyahoze ari kaminuza y’u Rwanda ‘NUR’ mu rwego rwo gukusanya amafaranga yo gusana ibyangiritse kubera inkongi y’umuriro  muri iyi kaminuza.

Indi nshuro APR FC yatsinzwe na Rayon Sports 5-2 ni tariki ya 26 Ukwakira 1997 mu mukino wo gushyikiriza Rayon Sports igikombe cya shampiyona yari yegukanye.

Rutanga Eric(ubanza imbere) azaba ahanganye na APR FC yamureze

Muri 2017 ni wo mwaka aya makipe yahuye inshuro nyinshi kuko yahuye inshuro 5. APR FC yatsinzemo 2, tariki ya 21 Mutarama 2017 muri shampiyona 1-0, yongera tariki ya 1 Gashyantare 2017 mu mukino w’ikombe cy’Intwari.

Rayon Sports nayo yatsinzemo 2, tariki ya 16 Nzeri 2017 iyitsinda 1-0 mu irushanwa ry’Agaciro cyatsinzwe na Rutanga Eric na tariki 23 Nzeri 2017 mu mukino w’igikombe kiruta ibindi mu gihugu ‘Super Cup’ batsinzemo 2-0. Aya makipe akaba yaranganyije umukino wa shampiyona wabaye tariki 25 Gicurasi 2017 igiteo 1-1.

Ibi byahise bikuraho agahigo ko muri 2014 ubwo bahuragamo inshuro 4 APR FC itsindamo inshuro 2, Rayon Sports 1 bakanganya imwe.

APR FC niyo iherka gutsinda umukino uheruka guhuza amakipe yombi wabaye tariki ya 1 Gashyantare 2019 hari mu gikombe cy’Intwari iwutsinda 1-0.

Abakinnyi bakiniye amakipe yombi n’abigaragaje muri uyu mukino

Jimmy Gatete niwe rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri uyu mukino dore ko yakiniye amakipe yombi. Yatsinze ibitego 8 aho buri kipe yayitsindiye 4.

Jimmy Gatete(uri imbere) ni we mukinnyi ufite ibitego byinshi muri uyu mukino aho yatsinzemo ibitego8

Masudi Djuma utoza AS Kigali na Issa Bigirimana ukinira APR FC nibo batsindiye APR FC ibitego byinshi aho batsinze 5 buri umwe, Sina Jerome wakiniraga Rayon Sports yatsinze ibitego 6 muri uyu mukino.

Rutanga Eric, Tuyishime Eric Congolais  ubu bakinira Rayon Sports ariko bahoze muri APR FC.

Ngabo Albert, Imanishimwe Emmanuel, Nshuti Dominique Savio, Nsengiyumva Mustafa ni abakinnyi ba APR FC bahoze bakinira Rayon Sports.

Uretse aba bagikina muri aya makipe hari n’abandi bayavuyemo bakina ahandi ariko bayakiniye yombi nka; Usengimana Faustin, Ndayishimiye Eric Bakame, Bizimana Djihad, Haruna Niyonzima, Irambona Masudi Djuma(ubu ni umutoza), Rwatubyaye Abdul, Nova Bayama, Yannick Mukunzi,  Jeannot Witakenge(yahagaritse gukina ayoboka iyo gutoza), Bokota Kamana Labama, Nizigiyimana Karim Makenzi, Fuade Ndayisenga, Muganza Isaac n’abandi.

Davis Kasirye umugande wakiniye Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2015/2016 niwe wabashije gutsinda ibitego 3 mu mukino umwe ‘hat-trick’, ibi yabikoze tariki ya 3 Gicurasi 2016 mu mukino wa shampiyona ubwo Rayon Sports yanyagiraga APR FC 4-0.

Kasirye Davis niwe wabashije gutsinda hat-trick muri iyi derdy

Umutoza washoboye gutoza imikino myinshi hagati y’aba bakeba ni Raoul Shungu watozaga Rayon Sports, wabashije gutoza imikino 16 yahuzaga aya makipe abasha gutsindamo 7, atsindwa 4, anganya 5.

Umutoza wa Rayon Sports Robertinho azaba agiye gutoza uyu mukino ku nshuro ya 4, mu mikino 3 yatoje yatsinzwe 2 atsinda 1.

APR FC ifite umutoza Jimmy Mulisa wanakinnye uyu mukino, uretse ibyo iyi si nshuro ya mbere agiye gutoza uyu mukino, nk'umutoza mukuru yatoje imikino 8, muri iyo mikino yose yatsinzemo 5, atsindwa 2 anganya umwe. Amaze kandi gutoza uyu mukino ari umwungiriza inshuro 2 atsindwamo 1 atsinda indi, n’ubu azaba  yunirije Zlatko Krmpotic.

18/Apr/ 2019,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...