AMAFOTO: APR FC izaba idafite Issa Bigirimana yakoze imyitozo ibanziriza iya nyuma mbere yo guhura na Rayon Sports | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

AMAFOTO: APR FC izaba idafite Issa Bigirimana yakoze imyitozo ibanziriza iya nyuma mbere yo guhura na Rayon Sports

AMAFOTO: APR FC izaba idafite Issa Bigirimana yakoze imyitozo ibanziriza iya nyuma mbere yo guhura na Rayon Sports

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ku isaha ya saa 10:00’ ikipe ya APR FC yakoze imyitozo ibanzniriza iya nyuma mbere yo guhura na Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2018-19.

Ni myitozo yabereye I Shyorongi aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo ndetse yanaraye itangiriye umwihererero wo kwitegura uyu mukino.

Ni myitozo yakozwe na bakinnyi bose ba APR FC, ni myitozo Zlatko yakoresheje yibanda mu gutera mu izamu cyane.

Iyi myitozo yakoreshejwe mu bice 2 hari abakoranye na Jimmy Mulisa barimo igice kinini cy’abakinnyi byitezwe ko batazifashishwa kuri uyu mukino.

Hari n’abandi bakinnyi bakoreshejwe n’umutoza mukuru Zlatko biganjemo abakinnyi basanzwe babanza mu kibuga binitezwe ko aribo bazifashishwa kuri uyu mukino.

Mu bakinnyi batazifashishwa kuri uyu mukino batari no mu mwiherero harimo Sugira Ernest ukiva mu mvune, Danny Usengimana, Nizeyimana Mirafa, Ntwali Evode, Nsengiyumva Mustapha …

Aba bakinnyi kandi bakaba biyongera kuri Issa Bigirimana umusore usanzwe ugora Rayon Sports umutoza yavuze ko atazamukoresha, bivugwa ko afitanye ikibazo n’umutoza kubera imyitwarire mibi.

Abandi bakinnyi bose ba APR FC barahari bari tayali barimo na Byiringiro Lague byavugwaga ko azamara ukwezi hanze adakina ariko yamaze gutangira imyitozo ndetse byitezwe ko azanabanza mu kibuga.

Byiringiro Lague yamaze gutangira imyitozo

Omborenga na Ngabo Albert

Savio niwe uheruka gutsinda igitego Rayon Sports mu mukino uheruka kubahuza

Lague byari byitezwe ko azamara ukwezi hanze ari  mu bakinnyi bazifashishwa

Umutoza mukuru wa APR FC Zlatko Krmpotic

18/Apr/ 2019,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Niyonsaba Janpol
Ikipe yacu apr fc tuyirinyuma turayishyigikiye turatsina umukeba gasenyi turayitnda 2_0
Sponsored Content
Loading...