Imbyino gakondo, Urwenya rudasanzwe bimwe mu byitezwe mu gitaramo cy’abanyarwenya bo muri Daymakers bazwi muri Bigomba Guhinduka | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Imbyino gakondo, Urwenya rudasanzwe bimwe mu byitezwe mu gitaramo cy’abanyarwenya bo muri Daymakers bazwi muri Bigomba Guhinduka

Imbyino gakondo, Urwenya rudasanzwe bimwe mu byitezwe mu gitaramo cy’abanyarwenya bo muri Daymakers bazwi muri Bigomba Guhinduka

Japhet na 5K Etienne bibumbiye mu itsinda ry’abanyarwenya rya Daymakers barategura igitaramo cyabo cya mbere cyihariye ku wa 27 Mata 2019 bafatanyije n’itorero Inkindi Itatse rimenyerewe mu mbyino gakondo ndetse n’umudiho w’ingoma.

Aba basore babiri bamenyekanye cyane binyuze muri filimr y’urwenya bacishaga ku rubuga rwa Youtube yitwa Inama ya Coperative ndetse n’udushusho dusekeje banyuzaga ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane Instagram, bakatwita ‘Bigomba Guhinduka’.

Nyuma yo gutumirwa mu bitaramo bitandukanye kandi bakishimirwa na benshi, bahisemo gutegura igitaramo cyabo cyihariye.

Uretse abo bombi, icyo gitaramo kizaba kirimo n’undi munyarwenya umenyerewe mu Rwanda Babou wo mu itsinda rya Comedy Knights ndetse na Joshua n’ababyinnyi ba Gakondo bo mu itorero Inkindi Itatse Intwari.

Biteguye kuzatera inzenya zisanzwe, hanyuma bakanatanga no kuri Bigomba Guhinduka yuzuye. Mu gihe kitari gito bicaye imbere y’abakunzi babo, aho bazaba bafite umwanya uhagije kuruta uwo babonaga mu bitaramo batumiwemo

Biteganyjwe ko igitaramo kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali), gitangire saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00), isaha bashimangira ko izubahirizwa neza bishoboka.

Iki gitaramo kiazaba kiyobowe na Kibonge Clapton nawe w’umunyarwenya akaaba n’umuyobozi w’itsinda Daymakers , abashaka kwicara mu myanya ikomeye y’icyubahiro bazatanga 10 000 frw bahabwe n’icyo kunywa, iy’icyubahiro iciriritse, 5000 frw, hariho icyo kunywa, naho mu myanya isanzwe batange 2000 frw.

23/Apr/ 2019,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(4)
Mozzy
Bigombaguhinduka rwose
Mozzy
Bigombaguhinduka rwose
Mozzy
Bigombaguhinduka rwose
Mozzy
Bigombaguhinduka rwose
Sponsored Content