Intambara hagati ya Diamond na Harmonize utishimiye ibyavuzwe ku mukunzi we mu ndirimbo ya Diamond | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Intambara hagati ya Diamond na Harmonize utishimiye ibyavuzwe ku mukunzi we mu ndirimbo ya Diamond

Intambara hagati ya Diamond na Harmonize utishimiye ibyavuzwe ku mukunzi we mu ndirimbo ya Diamond

Mu minsi ishize nibwo Diamond yashyize hanze indirimbo nshya ahuriyemo na Fally Ipupa yaririmbye asobanura impamvu yirukanye umurinzi Mwarabu Fighter bari bamaranye igihe, ibi Harmonize ntibyamushimishije abifata nk’agasuzuguro.

Harmonize yise Diamond Platnumz umunyagasuzuguro amuziza kumena ibanga ry’uko wahoze umurinzi we yaryamanye na fiyanse we w’umuzungu.

Mu ndirimbo nshya Inama, Diamond yasohoye afatanyije na Fally Ipupa, Yagize ati “Ndorera nawe kubera urukundo Harmonize yatumye nirukana Mwarabu ku kazi.”

Harmonize abinyujije kuri Instagram yagaragaje ko atishimiye uburyo Diamond Platnumz, ‘boss’ we, akina n’amabanga y’urukundo rwe mu ndirimbo, avuga ko atari byiza kuba uyu mugabo yabwiye Isi yose ko fiyanse we Sarah Michelotti yamuciye inyuma akaryamana n’umurinzi.

Yagize ati “Ibi ni agasuzuguro !!! Gutangariza rubanda ko umugore wanjye yasambanye na Mwarabu ! Ariko ntacyo nabikoraho ! Amahirwe masa !”

Diamond ku musubiza yashyizeho utu emoji aseka cyane ntiyagira ijambo na rimwe arenzaho.

Harmonize abarizwa mu nzu itunganya umuziki ya Diamond yitwa  Wasafi, byagiye bihwihwiswa ko uyu mugabo Harmonize amaze kubaka izina rye akaba asigaye ahangana n’umukoresha we wamuzamuye Diamond ariko bombi bakabihakana bavuga ko nyuma yakazi ari abavandimwe.

Ubutumwa bwa Harmonize kuri Diamond

06/May/ 2019,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(6)
Nshizirungu EDIMO
Ntimupfe ubusabavandi muri urugerorwizamuri music ya AFIRICA mwese muri abastar nimukorerehamwemurashoboye
Shakagabo Manishimwe Denis
It's really not good, that one may even cause violence in harmonize' home since the true wife alikua ana amini mume wake. Diamond anasitahili kuomba msamaha
68985744
eeeee!!nibishasha kwer gus ivyabo ntawobirab kwer icobapfa nic kizobahuza kwer jew banyit victor
Salomon faustin
Koko nib'ariko bimeze harmonize afite ukuri ntabwo diamond yakabaye yarabikoze yerekanye integenke
Ruberintwari Nizzo Chadrack
Bumvikane Bareke Gupfa Ibintu Vyuburofa Kabis Abo Bose Ndabemera Kuko Barashoboy Sinshaka Ko Batandukana Nibumvikane ..
Twizerimana j.bosco
Mwekuja mupfa usa murab'avandimwe
Sponsored Content
Loading...