Perezida Paul Kagame yasabye Eric Senderi na Tuyisenge Intore kuvugurura indirimbo yabo “Ibidakwiriye” | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Perezida Paul Kagame yasabye Eric Senderi na Tuyisenge Intore kuvugurura indirimbo yabo “Ibidakwiriye”

Perezida Paul Kagame yasabye Eric Senderi na Tuyisenge Intore kuvugurura indirimbo yabo “Ibidakwiriye”

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda nyakubahwa Paul Kagame ari gukorera uruzinduko rw’iminsi 3 mu ntara y’Amajyaruguru no mu ntara y’Iburengerazuba. Uruzinduko rw’umukuru w’igihugu rugamije guhura n'abanyarwanda bakaganira bakamugezaho ibitekerezo byabo. Uru ruzinduko rwahereye mu karere ka Burera mu ntara y’Amajyaruguru.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Gicurasi 2019 ni bwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangiye uru ruzinduko rw’iminsi itatu ahereye mu mu karere ka Burera. Ubwo abaturage bari bategereje umushyitsi mukuru basusurukijwe n'abahanzi banyuranye barimo Senderi Hit ndetse na Tuyisenge Intore.

Ubwo yagezaga ijambo ku baturage bo mu karere ka Burera, Perezida Kagame Paul yabanje gusaba abaturage ba Burera kongera kuririmbana indirimbo “Ibidakwiriye” ya Senderi Hit ndetse na Tuyisenge Intore. Bamaze kuyiririmbana Perezida Kagame yatangaje ko iyi ari indirimbo nziza ariko ikeneye kugira ibihindukamo.

Yagize ati:”Uwaririmbye iyi ndirimbo hari ibyo akwiye guhinduramo, bakavuga ibyo twigejejeho, igihugu cyatugejejeho, cyangwa ibyo FPR yatugejejeho…” n'ubwo yabasabye kugira utwo bavugururamo mu ndirimbo yabo ariko, Perezida Kagame yavuze ko iyi ndirimbo ari nziza.

Iyi ndirimbo ya Senderi Hit na Intore Tuyisenge bayikoze mu 2017 ubwo Perezida Kagame yiyamamarizaga kuyobora u Rwanda aha bakaba baragaragazaga ibikorwa Perezida Kagame yagejeje ku banyarwanda ndetse banahamya ko nta muntu n'umwe wabisenya barebera ahubwo bakeneye kuzabivuga igihe bazaba babonye ugiye kubisenya.

Eric Senderi na Tuyisenge Intore basabwekuvugurura indirimbo yabo

08/May/ 2019,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content