“Ngiye gusuzugura itangazamakuru ni njye wa mbere naba ndi kwisuzuguza”-Aline Gahongayire | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

“Ngiye gusuzugura itangazamakuru ni njye wa mbere naba ndi kwisuzuguza”-Aline Gahongayire

“Ngiye gusuzugura itangazamakuru ni njye wa mbere naba ndi kwisuzuguza”-Aline Gahongayire

Umuhanzi Aline Gahongayire yavuzwe n’abenshi mu minsi ishize ashinjwa gusuzugura itangazamakuru ndetse no kwinshongora, kuri uyu munsi tariki ya 10 Gicurasi 2019 mu kiganiro na Kiss Fm yavuze ko atakora ikosa ryo gusuzugura itangazamakuru kandi naw ariryo akoramo.

Ibi byose bijya gutangira Byaturutse ku buhamya yatanze mu gikorwa cyiswe ’Because There Is Hope’ akavuga ko yatangarije itandukana rye n’umugabo we kuri Radiyo Ijwi ry’Amerika kuko ari yo bari mu cyiciro kimwe, itangazamakuru ryo mu Rwanda riri hasi ye.

Icyo gihe yagize ati “Bakambaza bati Aline, nyuma y’ibyakubayeho uzarongorwa? Gute ntarongorwa se? Nabibajijwe hehe, kuri [Radio] Ijwi ry’Amerika. Bati se ubundi Gahongayire [avuga mu Kirundi…] tubwire uburyo […] nti njye twaratandukanye n’umusore.”

Yunzemo ati “Njye nari kubivugira kuri radiyo za hano? Ntibishoboka, Ijwi ry’Amerika. Bakajya bavuga ngo [abanyamakuru bo mu Rwanda] bitangazwa n’Ijwi rya Amerika. Nyine nari ndiyo i Washington DC ntabwo nari hano ku Isango Star. Niyo mpamvu n’ujya kubimbaza tugomba kuba turi mu rwego rumwe.”

Aya magambo yababaje cyane abanyamakuru n’abandi barikurikira, bashinja uyu mugore kwihenura, ubwibone n’ubwirasi, abandi bemeza ko afite ihungabana yatewe no kubyara agapfusha, kunanirwa n’urushako n’ibindi byinshi.

Kuva icyo gihe kugeza n’ubu Aline Gahongayire yari yaranze kugira icyo avuga kuri iki kibazo. Yemeye kuvugana na Radiyo ya Kiss FM, avuga ko ari cyo gitangazamakuru rukumbi kitigeze kimuvaho mu bibazo yari afite.

Aline Gahongayire wavuze ko ibitangazamakuru byo mu Rwanda bitari ku rwego rwe, muri iki kiganiro yahinduye imvugo avuga ko aramutse abisuzuguye na we yaba yisuzuguye kuko arikoramo.

Ati “Ngiye gusuzugura itangazamakuru ni njye wa mbere naba ndi kwisuzuguza. Ntabwo nasuzugura itangazamakuru, ntabwo nanga itangazamakuru, nta heza nk’iwacu.”

Ibyo kwirata ko yavugiye kuri Radio Ijwi ry’Amerika, Gahongayire yabigereranyije no kwishimira intambwe yateye yo kuvugira kuri radiyo ikomeye, aboneraho gusaba imbabazi ababyumvise nabi.

Ati “Uwaba yarabyumvise nabi, yaba umunyarwanda, yaba umunyamakuru ambabarire”.

Nubwo yasabye imbabazi, Aline Gahongayire yavuze ko nta cyaha yishinja ku mutima we, ahubwo ikibazo gifitwe n’abumvise nabi ibyo yavuze.

10/May/ 2019,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Michaelbic
Онлайн казино сейчас стало очень популярным. Игроки, которые прежде ходили в игровые клубы, сейчас могут вести игру в игровые слоты, не выходя из квартиры. Если у вас есть интерес вести игру тут , вы можете выбрать игровой клуб и играть там. rn rnПровайдеры игральных видео слотов rn rnСегодня игровая индустрия невероятно развита. Всё больше и больше разработчиков софта хотят завоевать доверие у населения. Именно по этой причине они разрабатывают новые игровые аппараты, ста
Sponsored Content
Loading...