Charly na Nina bagiye kuzenguruka mu bigo by’amashuri yisumbuye bigisha abakobwa kwirinda inda zitateguwe | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Charly na Nina bagiye kuzenguruka mu bigo by’amashuri yisumbuye bigisha abakobwa kwirinda inda zitateguwe

Charly na Nina bagiye kuzenguruka mu bigo by’amashuri yisumbuye bigisha abakobwa kwirinda inda zitateguwe

Abakobwa babiri bagize itsinda rya Charly na Nina bagiye kuzenguruka mu bigo by’amashuri yisumbuye bakangurira abana b’abakobwa kwitinyuka bagaharanira iterambere ryabo bakirinda inda zitateguwe binyuze mu nkuru z’amateka yabo.

Iki gikorwa aba bahanzi bakise ‘1000 Girls iwacu’ ni igitekerezo cya Charly na Nina bitewe n’imbogamizi banyuzemo kugira ngo bagere aho bari uyu munsi, byabateye gutekereza gusangiza ubuzima bwabo abangavu kugira ngo bitinyuke.

Mu kiganiro n’itangazamakuru aba bakobwa batangaje ko bahisemo uturere umunani mu ntangiriro ariko bazanakomeza utundi mu tundi turere mu bihe biri mbere.

Nina yagize ati “Ibi tugiye gukora ni igitekerezo cyacu twagize tukiganiriza abagize Arthur Nation baradukundira, tugamije kwigisha abakobwa bari mu bigo by’amashuri kugira ngo bitinyuke cyane yewe baze no mu muziki cyangwa indi mirimo itandukanye.”

Bahisemo uturere umunani bakajya mu kigo kimwe muri ako Karere, utwo ni Muhanga, Huye, Rwamagana, Ngoma, Rusizi, Karongi, Musanze na Rubavu.

Ngo bahisemo kubanza muri utu turere kuko aritwo twagaragayemo imibare myinshi y’abakobwa yabatwaye inda zitateganyijwe n’ibindi bibangamira uburenganzi bw’umwana w’umukobwa.

Mu bigo bazanyuramo byose bazajya baganiriza abakobwa ku ngingo batoranyije zirimo kurwanya inda zitateganyijwe, Kurwanya Sida, kuguma mu ishuri no kwirinda ihohotera ribakorerwa.

Bazajya batanga ibyo biganiro nyuma yaho bahabwe n’umwanya wo gusobanuza ibyo nibirangira habeho n’umwanya wo kubataramira.

Iki gikorwa bazagitangira ku italiki ya 10 Kamena 2019 kizajya kibaho buri mwaka ariko bibanda ku bakobwa gusa.

Charly na Nina mu kiganiro n'itangazamakuru basobanuro ibyurugendo rwabo

07/Jun/ 2019,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
uwurukundo idrisse
0723441529
Sponsored Content
Loading...