AMATEKA: 2Pac iyo aza kuba akiriho aba yujuje imyaka 48 y’amavuko, ubuzima bwe n’ibigwi byamuranze akiriho | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

AMATEKA: 2Pac iyo aza kuba akiriho aba yujuje imyaka 48 y’amavuko, ubuzima bwe n’ibigwi byamuranze akiriho

AMATEKA: 2Pac iyo aza kuba akiriho aba yujuje imyaka 48 y’amavuko, ubuzima bwe n’ibigwi byamuranze akiriho

Kugeza ubu impaka ziracyari zose ku rupfu rwa 2Pac , hari na bamwe bavuga ko yaba akiriho kugeza ubu bakabishingira ku ngingo nyinshi zitandukanye bagenda bagaragaza, ariko amateka yo yerekana  ko mu ijoro ryo ku ya 07 Nzeri 1996 ari bwo uyu muraperi yarashwe arakomereka bikomeye ndetse nyuma y’iminsi 6 aza gushiramo umwuka, abafana be barira ayo kwarika, iyo aza kuba akiriho ubu aba yujuje imyaka 48

 

Tupac Amaru Shakur, 2Pac, Pac cyangwa se Makaveli, amazina yose yakunze kujya yiyita mu bihe bye, yavutse  tariki ya 16 Kamena 1971,  avukira Harlem agace ka Manhattan muri New York. Ni umuhungu wa Afeni Shakur na Billy Garland. Ni umwe mu baraperi bamamaye cyane muri iyi njyana mu myaka ya 90, yagurishije amakopi asaga miliyoni 75 y’alubumu ze ndetse kugeza ubu aracyafatwa nk’umuraperi w’ibihe byose.

 Bivugwa ko amazina ya 2pac nyakuri yaba ari “Lesane Parish Crooks”, ryaje guhindurwa kuko ngo nyina yatinyaga ko abanzi be bazagirira umwana we nabi dore ko yari anafitanye ibibazo na guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nyuma yo gutandukana n’umugabo we, Billy Garland ari na we papa wa 2pac akajya kubana na Mutulu Shakur ni bwo ngo amazina ya 2pac yahinduwe.

2pac yatangiye guhura n’ibibazo kuva akiri umwana, yavutse sekuru Elmer "Geronimo" Pratt, yaratawe muri yombi ashinjwa kwica umwarimu mu mwaka w’1968, mu gihe umugabo wa mama we na we yari ari ku rutonde rw’abantu bashakishwaga na FBI mu mwaka w’1982 akaba yarashinjwaga kuba yarafashije mushiki we gutoroka uburoko ubwo yari afunze na we ashinjwa kwica umuntu. Mutulu yaje gutabwa muri yombi mu mwaka w’1986. Tupac yari afite abavandimwe batatu bari no muri zimwe mu ndirimbo ze.

Mu mwaka w’1986, umuryango wa 2Pc wavuye Harlem wimukira i Baltimore muri Maryland, icyo gihe yari arangije umwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye. Bageze Baltimore yagiye mu ishuri ryigisha ubugeni yiga ibijyanye no gukora imivugo ndetse na Jazz.

Igihe yigaga muri iri shuri, 2pac yahawe ibihembo bitandukanye by’uko ari we wari umuraperi mwiza kuko habaga ibitaramo. Muri iri shuri kandi yibukwa nk’umwana wamenyekanye kubera kwitwara neza mu bandi bana, kumenya kurapa no gushobora kumenyerana n’abandi bana uko baba bameze kose.

Tupac yakundanye na Jada Pinket ubu witwa Jada Pinkett Smith (umugore wa Will Smith) bakiri abana, kugeza igihe 2pac yapfiriye.

Tupac yatangiye kuzamura ubumenyi bwe bwo kurapa mu mwaka w’1990 atangira gukora indirimbo.

Muri uyu mwaka yahise asohora album ya mbere 2Pacalypse Now. Mu mwaka w’1993 yakoze album ya kabiri Strictly 4 My N.I.G.G.A.Z.

Mu 1993 yakoze itsinda ryari ririmo Big Syke, Macadoshis, umuvandimwee we Mopreme Shakur, na Rated R. Iri tsinda bakoranye album imwe “Thug Life: Volume 1” mu mwaka w’1994 ikaba yarakunzwe cyane. Muri iyi album kandi harimo indirimbo "Pour Out a Little Liquor” ya 2pac yakozwe na Johnny "J" Jackson wahise unamukorera album yakurikiyeho “All Eyez on Me”.

Umuziki wa 2pac wibandaga cyane ku birabura, ubwigenge, akarengane, ubukene n’ubugome bw’abapolisi.

Bamwe mu bantu 2pac yashakaga kwigana harimo William Shakespeare, Niccolò Machiavelli, Donald Goines, Sun Tzu, Kurt Vonnegut, Mikhail Bakunin, Maya Angelou, Alice Walker, na Khalil Gibran nk’uko yabigaragazaga mu ndirimbo ze.

Tupac nta dini na rimwe yemeraga, gusa zimwe mu ndirimbo ze nka ’Only God Can Judge Me” n’imwe mu mvugo ze zigaragaza ko yemeraga Imana.

2pac yagiranye ibibazo bitandukanye na leta, akenshi akaba yarabazwaga amagambo ari mu ndirimbo kenshi wasangaga avuga abagabo b’abirabura. Kenshi iyo mu bitaramo bye habaga ikintu kitagenze neza kuko hari n’igihe abantu barwanaga bashaka ko abasinyira autographe bakanarasana ibi byose byaramubazwaga rimwe na rimwe bakanamufunga akanatanga amafaranga menshi y’amende.

Mu 1993 uyu muraperi yatawe muri yombi na bagenzi be bashinjwa gufata ku ngufu umugore wo muri hotel, n’ubwo yahakanye ko nta byo yakoze ntibyamubujije gufungwa ndetse amaze kurangza igihano agisohoka muri gereza yahise asubizwamo ngo kubera ukuntu yitwaye bamufunguye ahita asabirwa kumara iminsi 120 mu munyururu na none.

Mu Ugushyingo 1994 habura umunsi umwe ngo aburane icyaha cy’ubusambanyi yaregwaga yarashwe inshuro eshanu ku bw’amahirwe ntiyapfa, nyuma yo kuva mu bitaro byahise bimwakira amaze kuraswa yahise ajya mu rukiko kuburana ibyaha bigera ku icyenda yaregwaga, ahamwa na bitatu, ku bindi bitandatu aba umwere. Yahise akatirwa igifungo kiri hagati y’umwaka n’igice n’imyaka ine n’igice kubera icyaha cy’ubusambanyi cyari cyamufashe.

Kuva mu mwaka w’1995 yakoraga igihano mu buroko anasohora album Me Against the World. Yabaye iya mbere kuri billboard. Undi muntu wakoze album igakundwa kandi ari muri prison nyuma ya 2pac ni Lil Wayne. Ngo 2pac igihe cyose yari ari mu buroko bagenzi be bamubwiraga ibya illiminati.

Bimwe mu bihembo 2pac yahawe

*Muri 2005 Rolling Stones Magazine yatoye 2pac nk’umuhanzi wa 6 udapfa

*MTV yamugize uwa kabiri ku rutonde rw’aba MC bakomeye b’ibihe byose

*Yabaye No.3 mu bahanzi 50 ba hiphop bakomeye.

*Muri 2003, yahawe igihembo cy’umu MC wa mbere atowe n’abafana

*2006, yahawe igihembo n’iserukiramuco mpuzamahanga y’amafilm kubera ijwi rye no gukina ku bijyanye n’ivangura ry’uruhu n’ubwoko. Iki gihembo cyashimishije mama we cyane

 

16/Jun/ 2019,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Louiziano Bolsonaro
People die but legends live forever said by Makaveli
Rwibutso prince ivan meterniche 4 weeks ago
TOPAC IT,S means that he was king of hippapu in the world but as me iwill never for get topac
Sponsored Content
Loading...