Louise Mushikiwabo yakeje Herve Kimenyi nk’umunyarwenya mwiza u Rwanda rufite | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Louise Mushikiwabo yakeje Herve Kimenyi nk’umunyarwenya mwiza u Rwanda rufite

Louise Mushikiwabo yakeje Herve Kimenyi nk’umunyarwenya mwiza u Rwanda rufite

Louise Mushikiwabo yakeje Herve Kimenyi umaze iminsi mu giterane mpuzamahanga  cyaberaga mu gihugu cya Maroc amugeraranya nk’Ambasederi mwiza u Rwanda rufite kubera urwenya rwe.

Herve Kimenyi ni umwe mu batangije itsinda ry’abanyarwenya hano mu Rwanda bazwi nka Comedy knights afatanyije n’abagenzi be barimo Arthur Nkusi, Babou ndetse n’abandi, n’itsinda  ryazamuye bamwe mu banyarwenya bakomeye mu Rwanda kuri ubu bafatiye runini uruganda rw’urwenya mu Rwanda.

Herve Kimenyi ni umunyarwenya ukora mu ndimi zitandukanye gusa higanjemo ururimi rw’igifaransa amaze iminsi mu gihugu cya Maroc ahari kubera igiterane mpuzamahanga cy’urwenya, aho yaraye  asekeje abantu bikomeye mu rwenya yateraga higanjemo amateka ndetse n’imibereho y’abanyarwanda muri rusange.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter umunyamabanga mukuru mu ishyirahamwe ry’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa (Francophonie) Louise Mushikiwabo yakeje Herve Kimenyi ndetse anamugereranya nk’ambasederi mwiza u Rwanda rufite.

Yagize ati” uyu musore Herve Kimenyi wari uhagaze nea mu giterane mpuzamahanga cy’urwenya mu gihugu cya Marok, ni Ambasederi mwiza w’u Rwanda! Afite urwenya rurimo amasomo, mbese arasetsa mu bikomeye!!”.

Iki giterane cy’urwenya cyaberaga mu gihugu cya Maroc ni kimwe mu bikomeye ku mugabane w’Afurika kitwa “Marrakech du rire” cyatangiwe gutegurwa mu 2011 mu gihugu cya Maroc.

22/Jun/ 2019,4 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...