Bad Rama yasubije abibaza impamvu atatumiye Rafiki mu gitaramo ari gutegura kandi ari inshuti magara | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Bad Rama yasubije abibaza impamvu atatumiye Rafiki mu gitaramo ari gutegura kandi ari inshuti magara

Bad Rama yasubije abibaza impamvu atatumiye Rafiki mu gitaramo ari gutegura kandi ari inshuti magara

Umuyobozi wa The Mane, Bad Rama yatangaje abahanzi 10 b’Abanyarwanda bazafatanya Sheebah Karungi muri ‘Kigali Summer Fest’ avuga ko impamvu atatumiye inshuti ye magara babanye Rafiki ari uko atajya ahuza ubucuti n’ubucuruzi.

Bad Rama ufite inzu ifasha abahanzi ya The Mane yaraye akoze ikiganiro n’itangazamakuru atangaza abahanzi bo mu Rwanda 10 azifashisha mu gitaramo ari gutegura kizaba kirimo umuhanzikazi w’umugande Sheebah Karungi.

Muri aba bahanzi yatumiye ntiharimo inshuti ye Rafiki banabanye mu nzu imwe basangira akabisi n’agahiye ndetse anamubera umujyanama mu bihe byiza Rafiki aheruka kugira mu muziki.

Bad Rama uvuga ko Rafiki ari umuhanzi uhagaze neza ndetse ko bagifitanye umubano, yavuze ko yirinze kuvanga ubucuti n’ubucuruzi.

Ati “Rafiki ni umuntu wanjye kandi turaganira cyane gusa na none ntimwirengagize ko iyi ari Business, nakoresheje abahanzi nkeneye uyu munsi ni nk’uko hari n’ibindi nategura na we nkamukenera.”

 Biteganyijwe ko igitaramo cya  ‘Kigali summer festival’ kizaba tariki ya 27 Nyakanga muri Camp Kigali.

Iki gitaramo kizaba kirimo n’Umunyarwandakazi w’umu Dj uba mu Bubiligi witwa Dj Princes Florah cyatumiwemo abanyarwanda nka: Riderman, Safi Madiba, Bruce Melody, Jay Polly, Social Mulla, Bushali, Queen Cha, Marina, Active, Uncle Austin, Dj Pius, Amalon ndetse na Sintex.

Rafiki

27/Jun/ 2019,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content