KWIBOHORA25: Byinshi kuri filime ivuga ubutwari bw’abasirikare 600 bari mu nteko nshinga amategeko mu rugamba rwo kubohora u Rwanda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

KWIBOHORA25: Byinshi kuri filime ivuga ubutwari bw’abasirikare 600 bari mu nteko nshinga amategeko mu rugamba rwo kubohora u Rwanda

KWIBOHORA25: Byinshi kuri filime ivuga ubutwari bw’abasirikare 600 bari mu nteko nshinga amategeko mu rugamba rwo kubohora u Rwanda

Tariki ya 4 Nyakanga u Rwanda ruzizihiza Kwibohora ku nshuro ya 25, bukeye bwaho kuwa wa 5 Nyakanga 2019, i Kigali hazerekanwa bwa mbere filimi yiswe ‘The 600’ igaragaza urugendo rwo kubohora igihugu, yakozwe binyuze mu buhamya butandukanye bwa bamwe mu basirikare babohoye u Rwanda ndetse n’abo izo ngabo zarinze muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ni filimi yanditswe inatunganywa n’Umunyamerika wo muri Leta ya Los Angeles, Richard Hall umaze imyaka 25 akora uyu mwuga afatanije n’Umunyarwandakazi Annette Uwizeye washinze ikigo ‘WIZE MEDIA’ kiri i Kigali, asanzwe kandi yandika ibijyanye n’umuco nyafurika, amateka ndetse n’umutungo kamere.

Ku bwa Hall asanga igitekerezo cy’ingenzi cyo gukora iyi filimi ‘The 600’ atari ukubaha gusa ubwitange bw’ababohoye u Rwanda ahubwo ari no kwibuka no guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “The 600 ni ingenzi mu guha agaciro ubwitange n’umurava by’ababohoye igihugu ndetse no kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Harimo kandi uburyo abasirikare bahoze ari aba RPA bashyize hamwe n’abaturage barokoye mu rugendo rwo guhagarika Jenoside. Ikindi kandi njya gukora iyi filimi yerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi nahereye ku mateka nigiye kuri Jenoside yakorewe Abayahudi nkiri umwana, aho bamwe bitangiye ubuzima bw’abandi ndetse abandi bagapfa barengana.”

Uwizeye we asanga gukora iyi filimi bizafasha Abanyarwanda b’ejo hazaza kumenya amateka y’u Rwanda n’umusaruro w’ubwitange bw’Abanyarwanda mu kubohora u Rwanda.

Yagize ati: “Ni mu maso y’ingabo 600 tubonamo ishusho y’urugamba rukomeye rwo kwibohora. Iyi filimi ni ingenzi kuko izafasha ibisekuru by’ejo hazaza kumenya uko urugendo rwo kubohora igihugu rwagenze. Ni byiza kumenya ko uko tubayeho mu Rwanda ubu ari umusaruro wo kwitanga. Ni byiza ko twigira ku mateka y’igihugu bikadufasha kubaho neza twirinda gusubiza amaso inyuma. ”

Iyi filimi igaragaza uburyo ingabo zigera kuri 600 zahoze ari iza RPA (Rwandan Patriotic Army) ari zo zafashe iya mbere mu kugarura amahoro mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Zari ingabo zitaruye ibirindiro bya RPA byari biherereye hafi y’umupaka wa Uganda mu birometero 83 ujya majyaruguru, zigoswe n’ingabo zigera ku bihumbi icumi (10,000) zari zizwi nka FAR za leta  zaterwaga inkunga n’Abafaransa. Izi ngabo kandi zafashije impunzi z’Abatutsi bagera kuri miliyoni n’ibihumbi magana atatu (1,300) bari barahunze u Rwanda kugaruka mu gihugu imbere no kurwanya leta y’igitugu.

Richard Hall wanditse akanayobora iyi film

 

Tags

02/Jul/ 2019,1 year ago |
Post Your Comment
Sponsored Content