AMAFOTO: Yifashishije Bibiliya Ange Kagame yavuze uko yiyumva nyuma y’ubukwe bwe | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

AMAFOTO: Yifashishije Bibiliya Ange Kagame yavuze uko yiyumva nyuma y’ubukwe bwe

AMAFOTO: Yifashishije Bibiliya Ange Kagame yavuze uko yiyumva nyuma y’ubukwe bwe

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 5 Nyakanga, 2019 nibwo Ange Kagame yambikanye iy’urudashira n’umukunzi we Bertrand Ndengeyingoma bari bamaze amezi 6 bakoze imihango yo gusaba no gukwa.

Ubu bukwe bwabereye mu Mujyi wa Kigali aho abatumiwe bakiriwe muri Intare Conference Centre mu karere ka Gasabo, maze umukobwa umwe rukumbi wa Perezida Kagame ataha mu rugo rw’uwamukunze na we akamukunda.

Nubwo nta mafoto  menshi y’ubu bukwe yagiye ahagaragara, mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, abicishije kuri Twitter ye, yifashishije Bibiliya abwira isi yose uko yiyumva nyuma yo kuba ku mugaragaro umugore wa Ndengeyingona.

Akoresheje amagambo aboneka mu Indirimbo ya Salomo 3:4, ahanditse hati "Tugitandukana gato, Mbona uwo umutima wanjye ukunda. Ndamufata nanga kumurekura, Kugeza ubwo namugejeje mu nzu ya mama, Mu cyumba cy’uwambyaye"

Yafasheho uyu murongo ugira uti "Nabonye uwo umutima wanjye ukunda", yongeraho umutima n’impeta, hanyuma biza biherekeje ifoto ye n’umugabo we mu bukwe.


Ibyishimo byari byose

Imiryango yombi

Basaza ba Ange Kagame nabo bari bishimye

Ubutumwa bwa Ange Kagame ku mukunzi we

08/Jul/ 2019,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(4)
SIBOMANA John
Muhirwe murugo rwanyu rwiza
nsihimiyimana pit bull
kobyar bimezenezar mbifurije urugo ruhir
jose
iyi family ishatse kWA president ndayemeye pe! nibyiza!!!
nizzokelly devid
nibyizap imana izabanenamwe anjekagame
Sponsored Content
Loading...