Aline Gahongayire mu byishimo byinshi nyuma yo gufasha umwana yasanze yigira ku muhanda anacuruza imineke | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Aline Gahongayire mu byishimo byinshi nyuma yo gufasha umwana yasanze yigira ku muhanda anacuruza imineke

Aline Gahongayire mu byishimo byinshi nyuma yo gufasha umwana yasanze yigira ku muhanda anacuruza imineke

Umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana, Gahongayire Aline, mu byishimo byinshi bivanze n’ikiniga nyuma yo gushyikiriza ubufasha, umuryango w’umwana witwa Ufitikirezi Shadia w’imyaka 15, yasanze ku muhanda ari kwiga, anacuruza imineke.

Gahongayire yahuye na Shadia ku wa 13 Gicurasi 2019 kuri sitasiyo ya lisansi saa moya z’umugoroba afite amakaye n’igikombe cy’icyayi arimo kwiga anacuruza imineke.

Yagize amatsiko yo kumubaza impamvu ari kwigira aho hantu mu gusubiza avuga ko aba yahagiye kugira ngo afashe umuryango we.

Ati “Mba naje gucuruza imineke kugira ngo mbashe gufasha mama wacu kuturera jye n’abavandimwe banjye. Ngurisha imineke ngo bimfashe kwishyura ishuri hanyuma rero ku bw’ibyo mu gihe ntegereje abagura nkaba nsubira mu masomo mba niriwemo ku ishuri.”

Uyu mwana yakoze cyane ku mutima Gahongayire ajya kumusura iwabo bamutekerereza ubuzima babayemo arababara cyane, kuko yasanze we n’abavandimwe be batatu se yarabatanye nyina mu myaka umunani ishize.

Yababajwe cyane n’inzu bari babanyemo idafashije barara kuri matela ntoya kandi ishaje bimutera ishyaka ryo kubafasha mu buryo bufatika abinyujije mu bukangurambaga “Weforlove”.

Mu cyumweru gishize ubwo u Rwanda rwizihizaga imyaka 25 ishize rwibohoye, Gahongayire n’inshuti bahuje imbaraga bashyikiriza uyu muryango inzu iherereye i kinyinya bawukodeshereje irimo ibikoresho nkenerwa by’ibanze nk’utubati, ibitanda, ibiryamirwa n’ibindi.

Gahongayire yavuze ko ubu umubyeyi wa Shadia ari gushakirwa igishoro kugira ngo akomeze umurimo w’ubucuruzi bwe ariko noneho awukore mu buryo bwagutse.

Shadia na we yabonye abazamufasha kwishyura amashuri ye yisumbuye, ndetse na barumuna be bakarihirwa kugeza basoje abanza.

Mu gikorwa cyo gutanga iyo nzu, Gahongayire yagize akanyamuneza araturika ararira mu gihe uyu muryango na wo washimishijwe n’urukundo weretswe.

Uyu muhanzikazi washimiye abamubaye hafi mu gukusanya ubushobozi yavuze ko “Kubona Shadia ari ahantu heza numvise meza nk’umugore ubyaye.’’

Ubukangurambaga bwa ‘‘#Weforlove’’ bwanakusanyirijwemo ubushobozi bwifashishijwe mu kwishyurira ubwisungane mu kwivuza uwo muryango.

Ibyishimo byari byose nyuma kuri uyu muryango nyuma yo kugezwa mu nzu nshya

Inshuti za Aline zari zihabaye ku bwinshi

09/Jul/ 2019,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(1)
bonheur
Aline Imana iguhe umugisha izage yereka nisomi abirirwa barnkuvuga kuri za social media wakoze igikorwa cyiza cyane
Sponsored Content
Loading...