Cecile Kayirebwa nta gitaramiye I Huye mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Cecile Kayirebwa nta gitaramiye I Huye mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival

Cecile Kayirebwa nta gitaramiye I Huye mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival

Ibitaramo bya Iwacu Muzika Fest birakomeje, nyuma yuko bitangiriye i Musanze bigakomereza i Rubavu, ibi bitaramo bigomba gukomereza mu karere ka Huye, aho kugeza ubu igitaramo cyaho cyamaze kuzamo impinduka zatumye Cecile Kayirebwa atakitabiriye iki gitaramo, agasimbuzwa Impala na Clarisse Karasira.

Igitaramo kizabera i Huye kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2019 cyari cyitezwemo itsinda rya Urban Boys, Bull Dogg, Active, Rafiki, Victor Rukotana, Nsengiyumva (Igisupusupu) na Cecile Kayirebwa. Icyakora bitunguranye ku munota wa nyuma ntabwo Kayirebwa akibashije kwitabira iki gitaramo kubera impamvu z’umunaniro

Itangazo EAP yashyize kuri uyu wa 9 Nyakanga 2019 bagize bati” Nyuma y'ikiganiro ubuyobozi bwa EAST AFRICAN PROMOTERS bwagiranye n'abarebera inyungu za Cecile KAYIREBWA, buramenyesha abakunzi ba Iwacu Muzika Festival by’umwihariko abatuye mu mujyi wa Huye ko umuhanzi Cecile KAYIREBWA atakitabiriye igitaramo cya IWACU MUZIKA FESTIVAL ku bw’umunaniro afite akaba atemerewe gukora ingendo ndende.

East African Promoters iboneyeho kumenyesha ko abahanzi; ORCHESTRE IMPALA na CLARISSE KARASIRA, bongerewe ku rutonde rw'abazataramira muri iki gitaramo kizaba tariki ya 13 Nyakanga 2019 muri Stade ya Kaminuza y'u Rwanda i Huye.”

iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival rimaze gukora ibitaramo bibiri muri bitanu biteganyijwe, aha bakaba bamaze gutaramira mu karere kaMusanze, Rubavu ubu hatahiwe akarere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo, Ngoma i Burasirazuba ndetse no mu mujyi wa Kigali.

Itangazo rya EAP itegura ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival

09/Jul/ 2019,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content