Menya byinshi kuri Mama Nick uzwi muri City Maid | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Menya byinshi kuri Mama Nick uzwi muri City Maid

Menya byinshi kuri Mama Nick uzwi muri City Maid

Mukakamanzi Beatha uzwi muri firimi by’umwihariko nka Mama Nick yatangaje byinshi abantu baba bibaza ku buzima bwe nk’umwe mu bari kuzamura izina ryabo muri sinema hano mu Rwanda .

azwi nka Mama Nick yavuze ko ari umubyeyi ufite abana 6 akaba afite abuzukuru 4.

Yavukiye mu karere ka Gatsibo, kwinjira mu mwuga wo gukina firimi byaramutunguye ngo kuko yahuye n’abantu bari batengushywe n’uwo bagombaga kwifashisha gukina muri firimi barabimusaba kubyumva bibanza kumugora ariko aza kubyemera.

Ati: “Gutangira gukina firimi navuga ko byantunguye kuko nahuye n’abantu batengushywe n’uwagombaga gukina muri firimi yabo bambwira gukinamo mbanza kutabyumva neza ariko nyuma nza gukinamo mbona ndabishoboye”.

Icyamweretse ko yabishoboye avuga ko ari uko abantu bari bamwitabaje ngo akine bakomeje kuzajya bamusaba gukina no mu zindi firimi.

Firimi ya mbere yakinnyemo yitwa “Icumu ryica” ikaba yaravugaga ku ndwara umuntu yandura zidakira umuntu akaba yamuha igisubizo neza ntahungabane.

ku rundi ruhande ngo mbere hari abajyaga bamwifashisha muri firimi zavugaga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ngo ariko ho ntiyakinaga ahubwo yagaragaragamo gusa.

Akiri inkumi avuga ko yakundaga umuziki no kureba umupira. Ibitaramo by’Impala yakundaga kubireba ku buryo yemeraga agaheka umwana undi akamufata akaboko ariko akajya kureba igitaramo.

Firimi amaze gukinamo avuga ko ari nyinshi zirimo iyitwa “Rwasibo”, “Si ryo herezo”, “Umwanzi w’urukundo”, “Umwanzuro”, “Gira amata” kandi anakina no muri firimi y’uruhererekane izwi nka Citymaid.

Muri firimi yitwa “Umwanzuro” n’iyitwa “Citymaid” avuga ko afitanye amasezerano y’imikoranire na ba nyirazo ngo kandi bamuhemba neza bakanamuhembera igihe.

Gukina firimi umuntu abigize umwuga avuga ko amafaranga abonekera mu bikorwa birimo no kwamamaza. Ngo n’ubwo muri uwo mwuga badakorera amafaranga menshi cyane ariko avuga ko nabyo bizagenda biza.

Nkuko yatangiye kujya mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi avuga ko mbere yo kwemera kujya mu mashusho y’indirimbo abanza kureba ubutumwa buyikuyemo n’uko yayikinamo.

Urubyiruko akinana narwo avuga ko rufututse ngo kandi mu gihe byakenerwa abaha inama.

Gukina atanga inama avuga ko ari byo akunda ngo naho gukina ahemuka cyangwa avuga nabi byamugora.

Kugira ngo abashe kwagura urwego mu gukina firimi avuga ko arimo gushyira ingufu mu kwiga indimi cyane kugira ngo arusheho kuzimenya.

Avuga ko yatangiye kwiga Icyongereza, ngo Igifaransa cyo azi gike ngo kandi n’Igiswayile yatangiye kukiga.

Ateganya kuzashaka umujyanama kandi kugira ngo bizamufashe gutera imbere mu mwuga we wo gukina firimi.

Mu bana afite avuga ko harimo uwari waratangiye gukina firimi ngo ariko ubu yagiye kwiga hanze.

Uretse kuba akina firimi yavuze ajya akina n’ikinamico ngo kandi yumva afite impano yo gukora imikino yo gusetsa abantu “Comedy”.

Ikinamico zo avuga ko azikinira mu ruhame. Gukora umwuga wo gutera urwenya avuga ko abikoze yakwibanda ku mvugo n’ibikoresho byakoreshwaga hambere mu rwego rwo kugira ngo n’abakiri bato bamenye byinshi byari bigize umuco.

Ku bwe kandi avuga ko abona firimi nyarwanda irimo kugenda itera imbere agereranyije n’ukuntu imaze igihe gito itangiye.

Avuga ko kandi ashimishwa n’uburyo n’abantu basigaye bakunda firimi nyarwanda.

Muzika nyarwanda avuga ko abona irimo gutera imbere ngo kandi umuhanzi wese wakwifuza kumwifashisha mu mashusho y’indirimbo ngo agendeye ku butumwa buri mu ndirimbo ashobora kumwemerera kujyamo.

Gusa avuga ko akunda by’umwihariko muzika y’injyana nyarwanda.

Kugira ngo arusheho kugira ubumenyi abashe gukina neza firimi, avuga ko arebera ku bandi bakinnyi ba firimi nyarwanda ngo kuko atarebera ku bo hanze kubera ko imico y’ibihugu iba itandukanye.

Uretse kuba akina firimi avuga kandi ko ari umukunzi w’ikipe ya Rayon Sport akaba avuga ko yayikunze kuva akiri muto ngo kandi ntayindi kipe ashobora kuyibangikanya nayo.

Kuba icyamamare kandi avuga ko atari byo bituma umuntu ajya mu ngeso mbi ngo ahubwo kuri we abona ingeso mbi n’utari icyamamare ashobora kujya muri izo ngeso.

Utubazo tw’amatsiko kuri we

Uzwi nka Mama Nick avuga ko iyo yambaye neza aba yambaye ikanzu ndende.

Mu biribwa avuga ko akunda igitoki, amadegede n’imboga ngo naho mu binyobwa akunda amata.

Inyamaswa atinya kurusha izindi yavuze ko ari intare n’ingwe ngo naho izo akunda ni izo umuntu yakorora zigatanga umusaruro.

Icyamushimije mu buzima ni ukuba yarashatse 1983 nyuma akabyara ngo naho icyamubabaje cyane ni ukubura ababyeyi.

Umukinnyi wa firimi ku Isi abona ukina neza yavuze ko abona ari Jack Chan.

Abahanzi nka Masamba, Cécile Kayirebwa na Jules Sentore avuga ko ari abahanzi baririmba indirimbo ziri mu njyana nyarwanda akumva zimushimishije.

Ni umuhanga mubyo akina

10/Jul/ 2019,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content