Migi yateye umugongo Kiyovu yerekeza muri KMC yo muri Tanzania | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Migi yateye umugongo Kiyovu yerekeza muri KMC yo muri Tanzania

Migi yateye umugongo Kiyovu yerekeza muri KMC yo muri Tanzania

Umukinnyi wo hagati w’ikipe y’igihugu Amavubi Mugiraneza Jean Baptiste Migi, yarangije gushyira umukono ku masezerano y’umwaka umwe akinira ikipe ya KMC izahagararira Tanzania mu mikino ya CAF Confederation Cup.

Uyu mugabo ukina hagati mu kibuga akaba yamaze gusinya mu ikipe ya KMC iri hano mu Rwanda mu mikino ya CECAFA Kagame Cup.

Si inshuro ya mbere Migi agiye gukina muri Tanzania, muri 2015 yari yasinyiye ikipe ya Azam FC yaje gutandukana na yo mu mpera za 2016 yerekeza muri Gor Mahia aho yavuye agaruka muri APR FC.

Uyu mukinnyi wifuzwaga cyane na Kiyovu Sports nyuma yo gusezererwa na APR FC, asubiye muri Tanzania atahiriwemo ubwo yakiniraga ikipe ya AZAM FC.

10/Jul/ 2019,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...