Inkomoko y’inganzo “Iyaba inyanja yavugaga” yakozwe na Dady de Maximo atabariza abimukira bagana Uburayi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Inkomoko y’inganzo “Iyaba inyanja yavugaga” yakozwe na Dady de Maximo atabariza abimukira bagana Uburayi

Inkomoko y’inganzo “Iyaba inyanja yavugaga” yakozwe na Dady de Maximo atabariza abimukira bagana Uburayi

Umunyarwanda Dady de Maximo Mwicira Mwitali, umuhanzi w’imyambaro mu buhanzi yagize icyo avuga ku bimukira bicwa bashaka kujya gushaka amahaho mu Burayi agira ati ‘Yaba Inyanja yavugaga”, yababwira abanyafurika yamize. Yabikoze akoresheje ubuhanzi mu kugaragaza akaga bahura nako.

Umuhanzi, umunyamakuru akaba n’umwe banyarwanda bakora ibijyanye n’imyenda ndetse n’imideli bazwi, yasobanuye aho yakuye inganzo yise Iyaba inyanja yavugaga isobanura uburyo abimukira bicwa urubozo bajya gushaka amahaho mu bihugu bikize.

Mu kiganiro n’ijwi ry’Amerika Dady de Maximo yavuze ukuntu impunzi nyinshi bahuraga zavugaga ukuntu zarokotse imihengeri mu mazi bamwe bakarohama bagapfa, ariko abo babwira ntibabyumve, kuva icyo gihe afata umwanzuro wo gukoresha inganzo mu kugeza ubutumwa ku bantu benshi.

Yagize ati” icyo nakoraga itangazamakuru muri Croix rouge ya Denmark icyo gihe impunzi zatubwiraga ubuhamya bw’uko barokotse abandi bakarohama ariko abayobozi ntibabyumve, icyo gihe nakoze inkuru yavuagaga iti” If the sea can talk” ariko nyuma ndavuga nti nshobora kwandika inkuru kuki nta kora imyambaro nk’umunyabugeni ivuga ububabare bw’inyuma bahura nabwo? Ni uko igitekerezo cyaje.

Iyi myenda ya Dady de Maximo yerekanye mu maserukiramuco atandukanye, ikozwe mu migwegwe, mu mashitingi ya UNHCR, ubundi agasiga umuntu ibijya gusa n’amaraso mu bugeni, cyangwa ugashyiraho inkovu zishaje, ukongeraho n’ibindi bintu bigaragaza ko uwo muntu koko  yahuye n’akaga.

Intego ya Dady de Maximo yari ubutumwa yagize ati” ndibuka ko muri sale abantu barize cyane, bakambaza bati ese byaje bite? Nti nk’umuntu waje muri fashion iwanyu sinajya gukora imyenda y’abageni kandi mubikora neza cyane, nk’umuntu uvuye mu Rwanda kandi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nahisemo  kuzana ubutumwa, nshyira ku meza inzira y’umusaraba bariya bantu banyuramo kugirango abo bayobozi babone ko bagomba kuva mu gutinza ibintu ahubwo bashaka umuti w’ikibazo mu maguru mashya bakareka kujya batinza ibisubizo by’ibibazo, muri make nange narishimye kuko mu bihugu byose nanyuzemo murika ibi bihangano nabonye ko abantu babyumvise kandi babiha agaciro”.

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku bimukira bahunga ibihugu byabo muri Afurika n’Aziya rivuga ko abantu barenga ibihumbi 15,000 bagerageje kwinjira ku mugabane w’Uburayi bambutse inyanja ya Mediterane. Muri abo, abarenga 400 bararohamye.

Imwe mu myambaro yakozwe na Dady de Maximo

11/Jul/ 2019,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content