Imitegurire idahwitse itumye umunyarwenya Zaba Missedcall yikura mu bihembo bya Made in Rwanda Awards 2019. | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Imitegurire idahwitse itumye umunyarwenya Zaba Missedcall yikura mu bihembo bya Made in Rwanda Awards 2019.

Imitegurire idahwitse itumye umunyarwenya Zaba Missedcall yikura mu bihembo bya Made in Rwanda Awards 2019.

Ibi bihembo biteguwe ku nshuro ya kabiri mu Rwanda bihurizwamo abafite aho bahuriye n’imyidagaduro ndetse mu ngeri zose zitandukanye, umunyarwenya Zaba Missed call yamaze kwikura muri ibi bihembo nyuma ya Junior Giti, bose impamvu ni imitegurire idahwitse

Ibihembo bya 'Made in Rwanda' bitegurwa n'ikigo cya Kalisimbi Events. Kuri iyi nshuro abahatana bagabanyije mu byiciro 34 harimo n’igice cy’abanyarwenya ari nacyo Zaba Missed Call yari arimo yari ahatanye na bagenzi be.

Niyonkuru Clinton uzwi nka Zaba Missed call mu kiganiro na Eachamps yatangaje ko yikuye ko muri ibi bihembo kubera impamvu nyuinshi zitandukanye zirimo kuba ibi bihembo biteguwe mu buryo yita ko budafututse.

Yagize ati” ngewe nikuye muri biriya bihembo byabo ntago najya mu bintu bidafite gahunda kuriya, Abantu bampamagaye umunsi basohoyeho posters ndetse na nominations zasohotse, rero kubw’impamvu zange bwite nahisemo kubivamo, harimo ibintu byinshi bidasobanutse cyane”.

Zaba Missed Call abaye uwa kabiri wikuye muri aya marushanwa nyuma ya Junior Giti usobanura filime we yavuze ko abategura ibi bihembo babiteguye nkabategura umunsi w’umukuru w’inshuti cyangwa umunsi mukuru w’amavuko

Yagize ati” Abantu bategura ibi bintu ntago baba barebye impande zabo bategurira ngewe ntago wabyuka mu gitondo ngo wumve ko unshyira mu bintu byawe kubera ko wabonye amafaranga y’umuterankunga ibi bintu byabo biteguye nabi rwose sinabijyamo wagirango ni aniversary bateguriye umuntu runaka".

Mu kiciro cy’abanyarwenya ubu hasigayemo Clapton Kibonke, Japhet, 5k Etienne bose bo mu itsinda Daymakers ndetse na Merci na Joshua, bose barahatanira igihembo cy’umunyarwenya mwiza uyu mwaka mu Rwanda.

Kuri ubu abahatanye mu bihembo bya 'Made in Rwanda' batangiye guhabwa amajwi (gutorwa) binyuze kuri interineti guhera kuri uyu wa 10 Nyakanga 2019, amatora azasozwa ku wa 19 Nyakanga 2019. Ibi bihembo bizatangwa kuwa 20 Nyakanga 2019 muri  Kigali Convetion Center.

12/Jul/ 2019,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content