Kigali Summer Fest “Mwabonye ko twe nta kibazo dufite, igitaramo kiraba uko cyateguwe” Bad Rama | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Kigali Summer Fest “Mwabonye ko twe nta kibazo dufite, igitaramo kiraba uko cyateguwe” Bad Rama

Kigali Summer Fest “Mwabonye ko twe nta kibazo dufite, igitaramo kiraba uko cyateguwe” Bad Rama

Umuyobozi wa The Mane Bad Rama iri gutegura igitaramo cya Kigali Summer Fest aratangaza ko nta gikuba kinini cyacitse kuba Sheebah atakije mu Rwanda gutarama muri iki gitaramo, kuko bahise bamusimbuza umuhanzi ukomeye kandi igitaramo kigakomeza mu buryo cyateguwe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo umuhanzikazi Sheebah Karungi yatangarije ku rukuta rwe rwa Instagram ko atakije gutarama mu Rwanda mu gitaramo yari yaratumiwemo ku mpamvu atashatse kuvuga.

Yagiraga ati”  tubabajwe no kubamenyesha ko ntazaririmba mu gitaramo natumiwemo  cya Kigali Summer Fest 2019 giteganyijwe tariki ya 27 Nyakanga 2019 muri Camp Kigali kubera impamvu zitunguranye, nubwo uwateguye igitaramo yari yakoze byose asabwa kugira ngo nitabire igitaramo ariko ntibyakunze,  nizeye ko tuzabana mu gitaramo cy’umwaka utaha, mumbabarire”.

Bad Rama yatangarije Eachamps ko nta gikuba kinini cyacitse bakomeje imyitegura nk’ibisanzwe kandi ibintu biri buze kugenda neza nta kibazo

Yagize ati”nta gikuba kinini cyacitse ngira ngo mu itangazo rya Sheebah mwabonye ko twe nta kibazo dufite ibisabwa byose yari abifite, rero ubwo atakije twe turakomeza igitaramo nkuko giteguwe Rich Mavoko arahari kandi n’abanadi bahanzi bose barahari baraza kuririmba igitaramo kinde neza nkuko cyateguwe”.

Uretse Sheebah karungi wavuye mu bahanzi bari butarame muri Kigali Summer Fest abandi bose barahari aribo: Rich Mavoko, Rafiki, Bruce Meloddy, Uncle Austin, Riderman, Bushari, Social Mulla, Active, Amalon, Safi, Queen Cha, Marina, Jay Polly, ndetse na Dj Princess Flora umukobwa umaze kwandika izina mu Bubiligi.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kiri bubere muri parikingi ya Camp Kigali  aho kwinjira ni amafaranga ibihumbi 5000 ndetse n’ibihumbi 10 000 muri VIP ku banyeshuri bo ni amafaranga Ibihumbi  3000.

Ubutumwa bwa Sheebah Karungi

Rich mavoko yitezweho ibitangaza muri Kigali Summer First

27/Jul/ 2019,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...