Ivan Minnaert arashima abayobozi ba Rayon Sports bamuhaye ubunani, Rayon Sports ntiyemera icyemezo cya Ferwafa | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ivan Minnaert arashima abayobozi ba Rayon Sports bamuhaye ubunani, Rayon Sports ntiyemera icyemezo cya Ferwafa

Ivan Minnaert arashima abayobozi ba Rayon Sports bamuhaye ubunani, Rayon Sports ntiyemera icyemezo cya Ferwafa

Uwahoze ari umutoza w’ikipe ya Rayon Sports umubirigi Ivan Jacky Minaert yashimiye yimazeyo abahoze ari abayobozi ba Rayon Sports bakoze ibishoboka byose ngo yirukanwe ku buryo budakurikije amategeko none bikaba birangiye agiye guhabwa miliyoni 32 atakoreye, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwo bwiteguwe kujuririra iki cyemezo.

Uyu mutoza akaba atangaje ibi nyuma y’aho akanama gashinzwe gukemura amakimbirane ka Ferwafa gategetse ko iyi kipe igomba kwishyura uwahoze ari umutoza wayo Ivan Minaert amadorali ya amerika 35 535 ni ukuvuga, hafi miliyoni 32 mu mafaranga y’u Rwanda kubera ko bamwirukanye ku buryo butemewe n’amategeko.

Nyuma y’iki cyemezo, Ivan Minaert yaje gutangaza ko yishimiye umwanzuro wafashwe ndetse ko kujurira kwa Rayon Sports kwaba ari uguta umwanya kuko ibizi neza ko izatsindwa.

Yagize ati:“ Ejo Ferwafa yampaye Noheri hakiri kare bityo nashima cyane Prosper(Muhirwa) na Martin(Rutagambwa) bakoze ibishoboka byose ngo nirukanywe muri Rayon Sports mu buryo butemewe n’amategeko.

Ni icyemezo cyari gikwiye kuko amategeko arabigaragaza neza, nta mahitamo bafite kuko batabikoze bashobora gufatirwa ibihano birimo kwangirwa kugura abakinnyi, gukurwa mu marushanwa mpuzamahanga ndetse no kuba bamanurwa mu cyiciro cya kabiri nkuko byari bigeye kuba mu gihe cya wa mutoza w’umukongomani(Raoul Shungu)”.

Yakomeje agira ati: “Batangaje ko bazajurira ariko ndabizi ko ari uguta umwanya gusa kuko amategeko arasobanutse ya buri kimwe.”

Ivan Jacky Minaert ahagarariwe na Me Olivier Mulindahabi, bareze Rayon Sports tariki ya 4 Ukwakira 2018 basaba kurenganurwa nyuma yaho uyu mubirigi ahawe ibaruwa isesa amasezerano yari afitanye na Rayon Sports, aho iyi kipe yamushinjaga ikosa rikomeye ryo gusagararira umwe mu bagize itsinda ry’abatoza(Staff Technique) Hategekimana Corneille.

Nyuma yaho iki kirego gihawe ishingiro, ubuyobozi bwa Rayon Sports bukaba bwatangaje ko bugiye guhita bujurira ibyo bise ko ari akarengane kabakorewe nkuko umuvugizi w’iyi kipe Jean Paul Nkurunziza yabitangaje.

Yagize ati: "Ntabwo twabivugaho byinshi turi buze kwicarana n’abanyamategeko yacu gusa ikigaragara ni uko harimo akarengane kuko ntibyumvikana uburyo wakwishyura umunyamategeko miliyoni y’amadorali nkuko mubibonye mu myanzuro y’urubanza, ni ikigaragara ko harimo ibintu byo kurengana. Turi bwicarane n’umunyamategeko wacu ariko igihari ni uko turi buze kujururira iki cyemezo”.

Si ubwa mbere Rayon Sports itegekwa kwishyura umutoza yatandukanye na we, dore ko akanama gashinzwe imyitwarire muri FIFA , tariki 22/03/2012 kategetse iyi kipe kwishyura Raoul Shungu amadorali 31 218 by’imyenda bari bamubereyemo kuva mu mwaka wa 2009, amadorali yagombaga kwiyongeraho n’inyungu z’ubukererwe. Iyi kipe ikaba yaraje kwishyura aya madorali muri 2015 ubwo Ferwafa yayigaruzaga nyuma yahoo FIFA itangaje ko izayimanura mu cyiciro cya kabiri.

Akanama kategetse Rayon Sport kwishyura akayabo

Minnaelt byamurenze

 

06/Aug/ 2019,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content