AMAFOTO: Imyaka Itatu irashize Ishimwe Clement na Knowless barushinze, Ubukwe bwabo bwavugishije benshi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

AMAFOTO: Imyaka Itatu irashize Ishimwe Clement na Knowless barushinze, Ubukwe bwabo bwavugishije benshi

AMAFOTO: Imyaka Itatu irashize Ishimwe Clement na Knowless barushinze, Ubukwe bwabo bwavugishije benshi

ubukwe bwavuzwe mu Rwanda cyane bwa Ishimwe Clement na Knowless Butera bubaye, ubukwe bwabayemo udushya dutandukanye ndetse bamwe basigarana ishusho y’ubu bukwe ni ubu bakiganiraho.

Butera Knowless n’umugabo we Ishimwe Clement, basezeraniye mu Mujyi wa Nyamata mu busitani bwegeranye na Golden Tulip Hotel ku Cyumweru  cyo ku itariki ya 7 Kanama 2016

Knowless na Ishimwe Clement basezeranyijwe na Pasiteri wigenga witwa Dr.Joshua Rusine nyuma y’uko Itorero ry’Abadiventisiti ryanze kubashyingira ku mpamvu zitandukanye.

Umunsi w’amateka kuri Knowless n’umugabo we Clement wasize benshi mu batashye ibirori bataha bijujuta abandi binubira bikomeye uburyo umutekano wari wakajijwe, abanyamakuru bo hari abagezwe amajanja.

Knowless na Clement ni abakunzi b’igihe kirekire bakundanye bacenga inshuti zabo, bakihisha cyane amaso y’itangazamakuru ngo batavumburwa ko bari mu rukundo. Amacenga no kujijisha bya hato na hato, kuterura ngo hamenyekane mu by’ukuri uko byifashe nibyo byaranze urukundo rwabo kuva muri 2011.

Knowless na Clement basezeranye imbere y’amategeko bemeranya kuzabana akaramata nk’umugabo n’umugore tariki ya 31 Nyakanga 2016 mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera. Aba bombi bamaze gusezerana hakurikiyeho umuhango wo gusaba no gutanga inkwano.

Ubukwe bwa Butera Knowless bwasize umugani i Kigali, yabaye uwa mbere mu baririmbyi b’ibyamamare mu Rwanda wakoze ubukwe agashyiraho itsinda ricunga umutekano ryakumiraga abaje mu birori badafite ubutumire rikanahangana bikomeye n’umuntu wese wageragezaga gufata ifoto y’ibirori cyangwa undi wese washakaga kuhagera atanditse ku ilisiti y’abatumirwa.

Mu birori byo gusaba umugeni no gutanga inkwano byabereye i Rebero mu Karere ka Kicukiro, ho byari agahebuzo! Abasore b’ibigango bari batoranyijwe bari bagose urugo rwabereyemo iyi mihango, bari bahawe amabwiriza akomeye yo kurinda ikintu cyose cyasagarira uko ba nyir’ubukwe babyifuje.

Kwinjira mu bukwe werekanaga urupapuro rw’ubutumire, uwahageze yarwibagiwe cyangwa yabutashye ku bwo gukunda Knowless na Clement gusa, yasubizwaga inyuma bwangu ari nacyo cyatumaga benshi bijujuta bakanavugira mu matamatama ko ‘ababuteguye bakoze ibitamenyerewe mu Rwanda’. Urupapuro rw’ubutumire  ntirwari ruhagije, bacungaga niba koko izina ryarashyizwe ku ilisiti y’abemerewe kwinjira.

Abaturanyi b’urugo rwabereyemo ubukwe bari baje gushungera uko ibirori bigenda, abatiyizeye ku burebure bakurira ibiti kugira ngo babashe kurunguruka uko byifashe mu gisharagati cya kizungu cyari cyateguriwe abageni.

Knowless na Clement bazasezerana imbere y’Imana kuwa 7 Kanama 2016,  icyo gihe basabye Pasiteri ubasezeranya ko yabikorera muri muri GoldenTulip Hotel i Nyamata.

Kuri ubu Knowless na Clement ni umugore n’umugabo babanye neza bafitanye umwana umwe w’umukobwa  witwa Ishimwe Or Butera nawe uri hafi kuzuza imyaka 3 y'amavuko.

Kwinjira ntibyari byoroshye warabazaga ugasakwa

Bamwe barabutahiye mu giti

Yibagiwe ubutumire asubizwa inyuma

Tom Close niwe wasohokanye umugeni

 

 

07/Aug/ 2019,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(1)
sezerano felicien
sha byarihatari nokwibagirwa ubutumire ugasubizwa inyuma
Sponsored Content
Loading...