“Isi noneho nayifashe yose” Sano Olivier yishongora ku bamuvuga, mu gihe Cadette yabenze arembeye mu bitaro | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

“Isi noneho nayifashe yose” Sano Olivier yishongora ku bamuvuga, mu gihe Cadette yabenze arembeye mu bitaro

“Isi noneho nayifashe yose” Sano  Olivier yishongora ku bamuvuga, mu gihe Cadette yabenze arembeye mu bitaro

Sano Olivier, umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, muri iyi minsi amaze kumenywa na benshi kubera inkuru ye y'uko yabenze umukobwa bendaga gukora ubukwe. Sano ashinjwa kuba yarariye amafaranga menshi y'uyu mukobwa. Kuri ubu uyu musore yishongoye ku bari kumuvuga ahamya ko biri kumuzamurira izina.

Hari amajwi ya Sano Olivier yamaze kugera hanze yishongora ku bantu bamuvuga uko bishakiye muri iyi minsi buririye ku nkuru ye na Uwera Carine (Cadette), aha akaba yagize ati "Ahantu ndi kugera simpazi, uzi ko ndi kujya kuri Youtube ngasanga indirimbo yari ifite igihumbi cyangwa ibihumbi bibiri by'abantu imaze kugira abantu ibihumbi cumi na bitanu? Ibyo bintu uri kubyumva? Iyo promotion bari kunkorera bazi ko bari kumvuga nabi (akubita igitwenge)…

Sano Olivier yakomeje agira ati "Aba followers bari gukabakaba ibihumbi bitanu, ndi gushyira video kuri Instagram mu minota 30 iri kuba igize views 200-300,… ni bwo nsobanukiwe kiriya cyandikwa byose hamwe bifatanyije kunzanira ibyiza. Mutegereze murebe Sano…Isi noneho nayifashe yose…” Uyu muhanzi yumvikanaga nk'uwoherereje inshuti ye amajwi ariko ku bw’amahirwe macye aya majwi yamaze kujya hanze.

Amakuru aturuka muri Amerika aho Cadette aba, arahamya neza ko uyu mukobwa ubu ubuzima bwe buri ahabi dore ko ari mu bitaro, aho bivugwa ko arembye cyane kubera ikibazo cy’umuvuduko mwinshi w’amaraso ndetse no gutera k’umutima cyane.

Sano Olivier inkuru ye yamamaye mu minsi ishize ubwo hadukaga amakuru y'uko yatandukanye n’uwari umukunzi we biteguraga kurushinga ndetse uyu mukobwa uzwi nka Cadette akaba nyuma yaho yarumvikanye ashinja Sano Olivier kumurya amafaranga arenga miliyoni mirongo itatu z'amanyarwanda harimo imodoka n’ikibanza yari yaraguriye uyu musore.

Urukundo kuri aba bombi rwaragurumanye

Cadette ntiyorohewe n'ibihe arimo

Umva hano uko Sano yishongoye ku bamuvuga

09/Aug/ 2019,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(1)
munanira naman
mumubwirire ngo wirukankana ibwa ukayimara ubwoba kandi uwo uriye urundarunda iwe yaza akumira bunguri icyo mbivugiye amenye ko arigukina n'ikiremwa muntu kandi yibukeko arirmba indirimbo zihimbaza Imana azabikora tumubone mumwambaro w'ubugome koko jyewe aho tuzahurira nzamu vugiriza induru kuko ni bwa yuzuye
Sponsored Content
Loading...