Video-Siti True Karigombe yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Sandra” ifite ubutumwa bwihariye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Video-Siti True Karigombe yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Sandra” ifite ubutumwa bwihariye

Video-Siti True Karigombe yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Sandra” ifite ubutumwa bwihariye

Umuhanzi Siti true Karigombe ni umusore ukizamuka ukora injyana ya Hip Hop yamenyakanye ubwo yakoranaga na Riderman amufasha ku rubyiniro, kuri ubu yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo Sandra, nubwo amajwi yo yari amaze igihe.

Ni amashusho agaragamo umukobwa numuhungu baba barakuriye mugace kamwe bakiri abana, bakundana byubwana Hanyuma umukobwa akaza kuhava bakaburana ark umuhungu  akamurota kenshi Arimo kumubwirako amukunda, Yabyuka nubundi bikamugumamo.

Umuhungu ageraho nawe akava hamwe bakuriye Agiramahirwe yo konjyera kubona wamukobwa ark Abura aho yahera amubwirako amukunda Kuko yumvaga umukobwa azabifatako ari bimwe barimo by'ubwana Umuhungu Umunsi yatinyutse akabivuga  yasanze numukobwa amukunda,  ark yarababajwe murukundo, akamuhumuriza ati "nyegera nkuhanagure amarira bariya batekamutwe bakurijije”.

Siti True Karigombe ni umuraperi nyarwanda wize mu ishuri ryumuziki ku NYUNDO kuva 2014 kugeza 2016, afite umwihariko wo kuvanga ibyivugo na HipHop ndetse ninjyana Gakondo.

Amwe mu mafoto ari mu ndirimbo "Sandra"

Reba hano indirimbo Sandra ya Karigombe

09/Aug/ 2019,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content