Cote d’Ivoire: Dj Arafat wafatwaga nk’umwami wa coupé-décalé yagonzwe n’umunyamakuru arapfa | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Cote d’Ivoire: Dj Arafat wafatwaga nk’umwami wa coupé-décalé yagonzwe n’umunyamakuru arapfa

Cote d’Ivoire: Dj Arafat wafatwaga nk’umwami wa coupé-décalé yagonzwe n’umunyamakuru arapfa

Abanya- Côte d’Ivoire n’abanyafurika muri rusange cyane cyane abakunzi ba muzika bashenguwe n’inkuru y’akababaro y’urupfu rwa DJ Arafat wari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane ndetse wafatwaga nk’umwami w’injyana ya « coupé-décalé ».

Ni inkuru yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Kanama 2019 nyuma yaho uyu muhanzi aguye mu bitaro azize ibikomere by’imbere mu mutwe yagiriye mu mpanuka ubwo yagongwaga ari kuri moto ye mu murwa mukuru Abidjan mu ijoro ryo ku Cyumweru.

Televiziyo ya TV5 yatangaje urupfu rw’uyu muhanzi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hari hakomeje gukwirakwira amakuru ku mpanuka yagize.

Iyi mpanuka yabereye mu gace ka Angré gaherereye mu majyaruguru ya Abidjan. Bivugwa ko moto yari atwaye yagonzwe n’imodoka y’uwitwa Denise Delaphafiet, umunyamakurukazi wa Radio Côte d’Ivoire. Uyu musore wari ufite imyaka 33 y’amavuko ngo yahise ava amaraso menshi ndetse anaviramo imbere.

Abashinzwe ubutabazi ngo basa nk’abahageze batinze ho gato. Bahise bamujyana mu bitaro bya Polyclinique des Deux-Plateaux (Cocody) ari naho yaje kugwa. Uyu munyamakurukazi nawe wahise agira ihungabana yajyanwe mu bindi bitaro ariko ubu umuryango we uravuga ko arimo koroherwa.

Dj Arafat yari asanzwe akunda cyane moto nini ndetse ubwo yakoraga iyi mpanuka, we n’inshuti ze zo mu itsinda rya Yôrôgang bari barimo bishimisha bigaragaza kuri moto zabo.

Niwe muhanzi wenyine muri Côte d’Ivoire wabashije guca agahigo akuzuza abarebye indirimbo ye bangana na miliyoni mu gihe kitageze ku munsi, ku ndirimbo ye yise ‘Moto Moto’.
Uyu muhanzi guhera mu 2000 yakoze album nyinshi zirimo ‘Femmes’, ‘Don de Dieu’, ‘Gladiator’, ‘Faison la fête’, ‘Baisboula Areguede’, ‘Chebeler’, ‘Renaissance’ n’izindi.

Dore uko Moto ye yabaye

Davido wari inshuti ya Dj Arafat cyane yashenguwe n'urupe rwe

 

Tags

13/Aug/ 2019,5 days ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...