Kayiranga Baptiste yagizwe umutoza wa Rayon Sports ku nshuro ya Kane | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Kayiranga Baptiste yagizwe umutoza wa Rayon Sports ku nshuro ya Kane

Kayiranga Baptiste yagizwe umutoza wa Rayon Sports ku nshuro ya Kane

Kuri uyu wa Gatanu, Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwakoze inama igamije kwemeza umutoza mushya wa Rayon Sports ku mukino utaha, birangira hemejwe umutoza Kayiranga Baptiste.

Iyi kipe ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika, izakirwa na Al-Hilal mu mukino wo kwishyura uzaba tariki ya 25 Kanama.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Kanama 2019, ku kibuga cyo mu Nzove aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo, uyu mutoza yasesekaye kuri iki kibuga ari kumwe n’umuvugizi w’iyi kipe, Jean Paul Nkurunziza.

Rayon Sports iherutse gusaba Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, ko uyu mukino utabera muri Sudani kuko hamaze iminsi hari umutekano muke uterwa n’imyigaragambo y’abadashyigikiye ingabo z’abashe ubutegetsi.

Iyi kipe ikaba yari isigaye mu biganza by’umutoza Alain Kirasa, usanzwe wungirije gusa hakaba hagombaga gushakwa umutoza mukuru uzatoza imikino nyafurika nk’umukino wo kwishyura na Al Hilal kuko Kirasa we license afite itabimwemerera.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwagiranye ibiganiro n’abatoza batandukanye barimo na Irambona Masudi Djuma ndetse byari binitezwe ko ari we uhabwa iyi kipe, ariko bahisemo kuba bayihaye Kayiranga Jean Baptiste uyiherukamo muri 2015 ubwo yabagezaga ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro.

Kayiranga Baptiste wakiniye Rayon Sports, yayitoje  kuva mu 2000 kugera mu 2005, ayisubiramo mu 2007 kugera mu 2010.

Kayiranga agarutse muri Rayon Sports ku nshuro ya kane dore ko yayiherukagamo mu mwaka w’imikino wa 2014/15 ubwo yasimburaga Andy Mfutila wagiye amaze imikino 10 adatsinda.

16/Aug/ 2019,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content