Imyaka Ine irashize Riderman na Nadia barushinze, ibyagasenye urugo rwabo ngo nibyo birukomeza | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Imyaka Ine irashize Riderman na Nadia barushinze, ibyagasenye urugo rwabo ngo nibyo birukomeza

Imyaka Ine irashize Riderman na Nadia barushinze, ibyagasenye urugo rwabo ngo nibyo birukomeza

Miss Agasaro Nadia Farid yahishuye ko ari byinshi binyereza umubano w’abakundana ariko ko kuri we na Riderman aho kurusenya birukomeza nk’urutare.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2019, Miss Nadia yanditse kuri konti ya instagram, ashima Riderman wahamije kubana nawe mu rugendo rw'uburyohe agatoki ku kandi ku buryo atabasha kurondora byinshi byiza amukorera mu gihe bamaranye. Yamushimiye ko amwitaho kandi agakora inshingano ze neza.

Yongeraho ko afite byinshi yakavuze kuri uyu munsi w’amateka mu buzima bwabo ariko ko aho yandika ari hato. Ati “..Ukomeza ku nkunda mu buryo bwihariye. Warakoze gukomeza kunyitaho no kundeberera. Aho nandika ni hato mba ntondekanyije uburyo uri umugabo udasanzwe."

Yahishuye ko mu rukundo rw’ababiri haba ibinyereza urukundo ariko ko urwe n’umugabo we Riderman rukomeza gukomera nk’urutare. 

Ati “Imana iguhe umugisha Mukunzi. Muri iyi isi ntihabura ibinyereza umubano w'abakundana gusa nkunda uburyo iby'akagushije uwacu biwukomeza nk’urutare

"Ndahamya ko ari ku bw'urukundo rw'ukuri (real luv) buri umwe akunda undi n'imbaraga z'Imana yahisemo kutugira umwe.” Nadia yabwiye Riderman ko amukunda kandi ko ntawe ateze kumurutisha. 

Ubutumwa bwe yabuherekeresheje 'emoji eshatu z'umutima, akagaragaza ‘bizu’ anashimangira ko yanyuzwe. Mu minsi ishize Riderman, yanditse kuri instagram agira ati "Ngukunda urukura buri munsi nk'iminsi y'Isi"

Tariki ya 16 kanama 2015 nibwo Riderman yasezeranye imbere y’Imana  na Nadia muri Paroise ya Kicukiro, Nadia yabaye Nyampinga wa Mount Kenya. Tariki ya 24 Nyakanga 2015 basezeranye imbere y’amategeko bemeranya kubana akaramata.

Tags

16/Aug/ 2019,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(3)
Natkirutimana Francois
Urugo Ruhire Kuri Riderman Ndetse Numukunziwe Nadia, Imana Izabahe Guhirwa Murukundo Rwabo,ntihazagire Ikibatanya, Mujyemumenyako Murukundo,habamo Ibibi Nibyiza,
Emmanuel Niyigena
KBS Imana nikomeze ibahe icyo abandi babuze!! amahoro,ubwumvikane n'umugisha murwanyu nibyo mbifurije%%
Aliciano@gmail
Imana ikomeze ibarinde murukundo rwanyu mbifurije amahirwe meshi ma petite soeur,depuis l'enfance je t'aime fort Nadia Courage prend bien soins de ta 💑 💋❤️
Sponsored Content