Se wa Miss Mutesi Kayibanda Aurore yitabye Imana | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Se wa Miss Mutesi Kayibanda Aurore yitabye Imana

Se wa Miss Mutesi Kayibanda Aurore yitabye Imana

Nyampinga w’u Rwanda 2012, Mutesi Kayibanda Aurore ari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko se umubyara yitabye Imana azize indwara, ni nyuma y’igihe kinini yari amaze arwaye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, ni bwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo y’uko Kayibanda Ladislas, akaba se wa Kayibanda Mutesi Aurore  wabaye Miss Rwanda 2012 ndetse na nyakwigendera Henry wamenyekanye muri KGB yitabye Imana.

Miss Mutesi Aurore, mu minsi ishize aherutse gushyira ifoto ku rukuta rwe rwa Instagram yiyegamije se wari urwaye, bigaragara ko afite intege nke.

Inkuru y’urupfu rwa Kayibanda Ladislas, bwa mbere yatangajwe na Isimbi Melisa wabaye Miss Congeniality muri Miss Rwanda 2014, akaba yabikoze mu rwego rwo kwihanganisha Miss Mutesi Aurore mu bihe bitoroshye arimo byo kubura umubyeyi.

Kenshi Aurore Kayibanda yakundaga gufatira urugero ku babyeyi be, urugero ni nkaho mu mwaka wa 2016 yari yeruye ko ku bwe ko ashaka kugira urugo nk’urw'ababyeyi be cyane ko yakundaga ukuntu ababyeyi be babanaga.  yagize ati” Mama na Papa, sinatangira ndondora uburyo njye n’abavandimwe banjye twagize umugisha wo kuba tubafite nk’ababyeyi. 

Mu mibereho yacu, kubona urukundo nyarwo kuri mwebwe mwembi bitera umutima wanjye ibyishimo, tubabonamo ubudakemwa. Murakoze kuba muri urugero rwiza rw’urushako. Ndabizi nta n’umwe muri mwe w’umuziranenge ariko urugo rwanyu rwabaye urugero rudasanzwe kuko mwabashije kubyitwaramo neza n’aho umwe yaba yaragiye akosa. Isabukuru nziza y’imyaka 35, ndabakunda cyane babyeyi. Nifuza kuzamera nkamwe ninkura."   

Kayibanda Ladislas yashakanye na Olive Mukazera babyarana abana 4 barimo Miss Mutesi Aurore benshi bita Nyampinga w’ibihe byose mu Rwanda ndetse na Hirwa Henry witabye Imana mu myaka yashize yamenyekanye mu itsinda ry’abanyamuziki ryitwaga KGB

Aha ni mu 2012 ubwo Aurore yambikwaga ikamba

Iyi niyo foto ya Aurore aheruka gushyira hanze ari kumwe na Se

Imana imuhe iruhuko ridashira.

19/Aug/ 2019,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content