Nyuma y’imyaka ibiri Kidumu agarutse muri Kigali Jazz Junction azahuriramo na Johny Drille ndetse na Sintex | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Nyuma y’imyaka ibiri Kidumu agarutse muri Kigali Jazz Junction azahuriramo na Johny Drille ndetse na Sintex

Nyuma y’imyaka ibiri Kidumu agarutse muri Kigali Jazz Junction azahuriramo na Johny Drille ndetse na Sintex

Umuhanzi ukomeye muri Afurika y’Uburasirazuba, Nimbona Jean Pierre [Kidum Kibido Kibuganizo] yagarutse mu Rwanda mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction nyuma y’myaka ibiri.

Muri Nyakanga 2017 nibwo umuhanzi Kidumu yataramiye muri Kigali Jazz Junction ahakorera amateka, mu gitaramo cyari gifite umwihario kuko yanakoze umuhango wo kwibuka nyakwigendera Jean Christophe Matata.

Kidumu agarutse mu  bitaramo bya  Kigali Jazz Juction aho mu kwezi kwa Cyenda azaba ari kumwe n’icyamamare muri Afurika Johny Drille wamamaye mu ndirimbo (Romeo&Juliet)  ndetse na Sintex umunyarwanda umaze kwigarurira imitima y’abenshi muri iki gihe.

Ubwo Kidumu aheruka muri Kigali Jazz Junction yunamiye Christophe Matata

Icyo gihe mbere y’akanya gato ngo asoze gitaramo, Kidum yafashe umwanya yunamira umuhanzi Jean Christophe Matata witabye Imana ku isaha ya saa tatu z’ijoro (21h00) ku itariki ya 3 Mutarama 2011 aguye mu bitaro by’i Cape Town muri Afurika y’Epfo.

Biteganyijwe ko igitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba tariki ya 27 Nzeri 2019 muri Camp Kigali aho kwinjira muri iki gitaramo ari amafaranga 10 000RWF, 20 000RWF mu myanya y’icyubahiro, ndetse n’ibihumbi 204 000RWF ku meza y’abantu umunani.


Kidumu agarutse ku nshuro ya kabiri muri Kigali Jazz JunctionSintex bwa mbere agiye gutaramira muri Kigali Jazz JunctionJohny Drille yiteguwe Gukorera amateka I Kigali

20/Aug/ 2019,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content