Bwa mbere Fally Ipupa agiye gutaramira mu Rwanda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Bwa mbere Fally Ipupa agiye gutaramira mu Rwanda

Bwa mbere Fally Ipupa agiye gutaramira mu Rwanda

Umuhanzi Fally Ipupa N’simba wamamaye nka Fally Ipupa agiye gutaramira mu Rwanda bwa mbere mu bitaramo bisoza umwaka byiswe Kigali New Year Countdown.

Bimaze kumenyerwa ko mu mujyi wa Kigali mu mpera z'umwaka haba hari ibirori binyuranye bisozwa n'igitaramo gikomeye cya Kigali New Year Countdown biherekeza umwaka. Uyu mwaka Fally Ipupa niwe uri butarame.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 22 Kanama 2019 kibanze kuri gahunda z'imyidagaduro iteganyijwe mu gihe cy'iminsi mikuru isoza umwaka cyabereye muri Radison Blu hasanzwe habera iki gitaramo. Fally Ipupa nawe mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga yemeje ko agiye kuza mu Rwanda.

Fally Ipupa ni umuhanzi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabonye izuba ku wa 14/12/1977 avukira i Kinshasa. Ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Afrika yose. Akunzwe cyane mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Eloko Oyo, Service, A Fleye, n'izindi.

Ibindi bijyanye n’iki gitaramo bizatangazwa amatariki y’iki gitaramo yegereje.

Reba indirimbo Service ya Fally Ipupa yakunzwe cyane hano I Kigali

22/Aug/ 2019,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content