Muri Wasafi Intambara yeruye, Harmonize yiteguye guhangana, Diamond we yabishe ati”umwana yihakanye ababyeyi n’abandi babishaka ni bagende” | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Muri Wasafi Intambara yeruye, Harmonize yiteguye guhangana, Diamond we yabishe ati”umwana yihakanye ababyeyi n’abandi babishaka ni bagende”

Muri Wasafi Intambara yeruye, Harmonize yiteguye guhangana, Diamond we yabishe ati”umwana yihakanye ababyeyi n’abandi babishaka ni bagende”

Hashize iminsi hatutumba intambara mu nzu itunganya umuziki ya Wasafi mu gihugu cya Tanzania, Harmonize wari nka numero ya Kabiri nyuma ya Diamond yamaze gutandukana n’iyi nzu ndetse yiteguye guhangana nabo ahasize, Diamond we umujinya wamurenze.

Mu magambo yeruye Harmonize yatangarije ikinyamakuru cya Bongo 5 ko yamaze gusezera muri Wasafi kandi ko nta cyubahiro abagomba, yagize ati” niteguye guhangana na Wasafi namaze gusezera kandi ndakeka n’abandi bari buvemo kuko twese twanze agasuzuguro nta yindi mpamvu yatumye mvamo, nta cyubahiro ngomba Diamond kuko ni umuhanzi nkaba undi, nagume hamwe duhangane”.

Mu kiganiro yagiranye na Wasafi Fm mu kiganiro Block 89, Sallam yemeje ko umuhanzi Harmonize atakiri muri Wasafi. yagize ati “Ikintu cyadushimije ni ukubona umuntu wahagaze agakurikiza amategeko ubundi akabona ko igihe kigeze ngo ahitemo kugenda, mu gihe abona hari bintu bitamushimishije, yabona hari ibyo yakora bindi bikamuteza imbere”.

Diamond mu kiganiro aheruka gutanga nyuma y’ibitaramo ari gukora azenguruka igihugu cya Tanzania yavuze ko ntacyo bimubwiye kuba abahanzi bagenda

Yagize atio” Nabandi bashaka bamukurikire n’ubundi ntacyo batwinjiriza si ubwa mbere waba ubonye umwana wihakana umubyeyi kandi yaramuhaye buri kimwe cyose akenera mu buzima, n’abandi

Ibi bibazo bjya gutangira byahereye ku ndirimbo ‘Inama’ aho Diamond akomoza ko umurinzi we yirukanishijwe na Harmonize kubera ifuhe.

Icyo gihe byavugwaga ko uyu murinzi yaba aryamana na Sarah, umukunzi wa Harmonize. Nyuma y’ibi ngo ntibongeye kurebana neza cyane, ndetse aho Wasafi Festival itangiriye, Harmonize yanga kuyitabira.

Kuri ubu Harmonize yamaze gutangiza Lebel ye yise Kunde Gang, ndetse biravugwa ko umuhanzi Lava Lava yamaze kumusanga muri iyi lebel cyane ko nawe ari mu bahanzi batari kujya mu bitaramo bya Wasafi.

Diamond na Harmonize bararebana ayingwe kuri ubu

22/Aug/ 2019,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(6)
Fred Rutareka
Sha nyine byaribikwiye nagende atange umwanya kubandi bagerageze gsa Harmonize arashoboye ...wabona bimuhiriye
RUKUNDO EUGENE RUDEBOY
Diamond ntakwiriye gukomeza kugusuzugura ntago ukiri up caming msz uzabikora ahubwo azumindwa
Rukundo Eugene Rudeboy
harmonize ntakwiriye gukomeza gusuzugurwa na diamond kuko ntamurusha gukundwa
innocent scott
keep it up on ur way Mr Hormones u are right
Isaac
Harmonize rwose niyigendere kuko Diamond araba bangamira cyne kandi baramwubaharnKuzamura umuntu nibivuze kumutegeka?rnTwese turabizi ko Konde boy ariwe wishakiye collabo ya Burna boy kuri kainama Simba agashega nae akayijyamo
Léonard 1 month ago
Muri bose nta mwana arimwo, inyundo irakura uwayujuje. Nagende azicuza.
Ayinshuti Hashim
Courage
Sponsored Content