East African Got Talent yasubuje U Burundi ku kibazo cy’abavugije Ingoma Ndundi kandi bavuye mu Rwanda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

East African Got Talent yasubuje U Burundi ku kibazo cy’abavugije Ingoma Ndundi kandi bavuye mu Rwanda

East African Got Talent yasubuje U Burundi ku kibazo cy’abavugije Ingoma Ndundi kandi bavuye mu Rwanda

Kompanyi ya Clouds Media International FZ itegura amarushanwa ya East Africa Got Talent yasubije Abarundi ku kibazo bari bateje ku banyempano bavugije ingoma ndundi bavuga ko bavuye mu Rwanda.

Mu itangaza abategura irushanwa rya East African Got Talent bageneye abanyamakuru n’abantu muri rusane ryashimangiraga ko nta muntu uri muri irushanwa waje yoherwe na Leta runaka, ahubwo ari abanyempano batandukanye kandi wiyandikishaga bitewe n’igihugu urimo.

Ikindi bakomojeho ni uko abarushanwa biyandikisha ku giti cyabo, nta woherejwe na Guverinoma iyo ari yo yose cyangwa ngo aseruke nk'uhagarariye igihugu mu buryo bwemewe". Iyi kompanyi itegura East Africa’s Got Talent ivuga ko yisegura kuri buri wese wababajwe no kuba bariya bakaraza barinjiye mu irushanwa, ariko yo ishimishijwe n'urunyurane rw'impano cyane cyane izerekana imico y'aka karere.

Itangazo ry'abategura East Africa Got Talent

Ibi bije nyuma yaho Leta y’u Burundi yatangaje ko igiye gukurikirana itorero ryiganjemo abarundi b’impunzi baba mu Rwanda ryari ryagaragaye rivuza ingoma muri aya marushanwa. Icyo gihe Minisitiri w’umuco mu Burundi yari yavuze ko bagiye gukurikirana abiyitiriye umurishyo w’ingoma Ndundi ndetse ko banashatse kwiba umuco wabo w’ingoma kandi wanditswe muri UNESCO ko ari umwimerere w’Abarundi.

Aba basore bavugije izi ngomba bibumbiye mu itsinda rya Himbaza Drumers ni Abarundi bahungiye mu Rwanda mu 2015 baza kwihuza n’Abanyarwanda bakora iri torero, mbere yo gutangira barivuze bavuga ko bakomoka mu Burundi ariko baje kwihuza n’Abanyarwanda bagakora itorero rivuza ingoma zifite umwihariko I Burundi.

Iri rushanwa risanzwe riba mu bihugu bikomeye ku isi ni ubwambere rigeze muri aka karere k’Iburasirazuba aho abahatanye ubu babanje guhatana mu bihugu byabo imbere harimo U Rwanda, Tanzania Uganda, ndetse na Kenya intego ni ukwagura bakagera mu bindi bihugu byose biri munsi y’ubutayu bwa Sahara

Itorero Himbaza ryashinjwe kwiba umuco Ndundi

23/Aug/ 2019,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content