Byinshi kuri Ne-Yo ugiye gutaramira bwa mbere muri Kigali Arena | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Byinshi kuri Ne-Yo ugiye gutaramira bwa mbere muri Kigali Arena

Byinshi kuri Ne-Yo ugiye gutaramira bwa mbere muri Kigali Arena

Amzina ye ubundi  yitwa Shaffer Chimere Smith akaba ari umuhanzi w’Umunyamerika uririmba mu njyana ya R&B na Pop mu muziki yahisemo kwitwa Ne- Yo, ni icyamamare ku isi, mu ntangiriro z’ukwezi kwa Cyenda aratamira bwa mbere muri Kigali arena mu birori byo kwita iziana abana b’ingagi.

Uyu muhanzi yavutse ku ya 18 Ukwakira 1979 avukira Arkansas. Se ni Umunyamerika w’umwirabura ariko afite n’ibisanira ku Bushinwa naho nyina ni Umunyamerikakazi w’umwirabura.

Ababyeyi be bombi bari abanyamuziki gusa yarezwe cyane na nyina nyuma y’uko se yari yaratandukanye na nyina. Muri ubwo buzima kandi nyina yaje kwimukira i Las Vegas muri Nevada.

Ubwo yigaga i Nevada ni bwo yaje gutangira ubuhanzi akoresha izina rya Gogo nyuma aza kwihuza n’itsinda rya muzika ryaririmbaga mu njyana ya R&B ryitwaga Envy.

Iryo tsinda mu 2000 ryaje gusenyuka ariko Ne-Yo aza gukomeza kwandika indirimbo mbere y’uko atangira kuririmba ku giti ke.

Utunganya indirimbo witwa Big D Evans ni we waje kumuha izina rya Ne-Yo.

Atandukanye n’itsinda rya Envy yaje kugirana amasezerano y’imikoranire na Columbia Records ariko nta bwo yaje gukorana na yo mu buryo bufatika kuko yaje kumenywa n’uwitwa Houston Marques yongera kumukorera indirimbo yitwa “That girl” atari yakorewe neza na Columbia Records maze nyuma yo kuyisohora irakundwa cyane.

Ne-Yo yakomeje urugendo rwa muzika aba icyamamare kugeza n’ubu. Indirimbo azwiho ni nyinshi ariko zimwe muri zo ni izitwa “Miss independent”, “One in million”, “So sick”, “Do you”.

Ne-Yo ategerejwe mu muhango wo kwita izina aho azanakora igitaramo mu mujyi wa Kigali azahuriramo n’umunyarwanda Meddy, ni igitaramo kizabera muri Kigali Arena igiye kuberamo igitaramo bwa mbere.

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga ibihumbi bitatu ku banyeshuri, ibihumbi icumi ahasanzwe, ibihumbi makumyabiri n’abitanu muri VIP ndetse n’ibihumbi mirongo itanu muri VVIP.

Indirimbo  Miss Independent ya Ne-Yo ikundwa n'abatari bake

Tags

26/Aug/ 2019,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Leonard ndorimana
It'll be a celebrating party on rwanda
Sponsored Content