Byumvuhore yageze mu Rwanda, aje mu bitaramo byo kwibuka Padiri Fraipont Ndagijimana washinze HVP Gatagara | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Byumvuhore yageze mu Rwanda, aje mu bitaramo byo kwibuka Padiri Fraipont Ndagijimana washinze HVP Gatagara

Byumvuhore yageze mu Rwanda, aje mu bitaramo byo kwibuka Padiri Fraipont Ndagijimana washinze HVP Gatagara

Umuhanzi Byumvuhore Jean Baptiste wakunzwe cyane mu ndirimbo zo hambere, yageze mu Rwanda aho aje mu bitaramo byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 ya Padiri Fraipont Ndagijimana washinze ikigo cy’abafite ubumuga cya HVP Gatagara.

Uyu muhanzi yakunzwe mu myaka yo mu 1990 abikesha indirimbo ze zandikanye ubuhanga n’umurya wa gitari unogeye ugutwi. Twavuga nka “Fagitire”, “Ninde Wabimenya”, “Naba na Mwe”, “Umbabarire Mawe”, n’izindi nyinshi.

Uyu mugabo umaze igihe kinini aba mu Bubiligi, ni umwe mu barerewe mu kigo cy’abafite ubumuga cya HVP Gatagara cyashinzwe na Padiri Fraipont Ndagijimana.

Muri uyu mwaka hazizihizwa isabukuru imyaka 100 uyu mupadiri yari kuba yujuje iyo aba akiriho. Ni muri urwo rwego hateguwe ibitaramo bizaririmbwamo na Byumvuhore Jean Baptiste, Orchestre Impala na Mavenge Soudi.

Sibyo gusa kandi bizaba kuko hateganyijwe n’umukino w’umupira w’amaguru uzahuza ikipe ya Rayon Sport ndetse Mukura Victory sports yakegukanye mu myaka ya 80.

Igitaramo cyambere kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Kanama 2019 muri Camp Kigali, ikindi kibere muri stade ya Muhanga bukeye bwaho ku cyumweru.

Kwinjira mu gitaramo cya Byumvuhore bizaba ari amafaranga ibihumbi 10 Frw na 5,000 mu gihe ku mukino wa Rayon Sports na Mukura Victory Sports uzabera kuri Stade Amahoro tariki ya 1 Nzeri saa 15:30, bizaba ari ibihumbi 10 Frw, 5000 Frw, 3000 Frw, 1000 Frw na 500 Frw.

Amafaranga azava muri ibi bitaramo ni ayo gufasha Ikigo cya HVP Gatagara gifite amashami atandukanye mu Rwanda, atanga uburezi n’ubuvuzi ku bafite ubumuga.

Byumvuhore yaherukaga gutaramira mu Rwanda mu 2015 nabwo mu gikorwa nk’iki cyo kwibuka Padiri Fraipont Ndagijimana.

Padiri Fraipont ni muntu ki?

Padiri Fraipont Ndagijimana yavutse tariki ya 11 Ukwakira 1919 ahitwa Waremme mu Ntara ya Liège mu Bubiligi.

Yahawe ubusaseridoti ku itariki ya 30 Kamena 1946 ahita atangira kwigisha iyobokamana muri Collège ya Waremme.

Muri 1957 yoherejwe i Nyanza mu Rwanda kwigisha mu ishuri ryitiriwe Kristo Umwami (Collège Christ-Roi) ariko umwanya we munini awuharira abamugaye kugeza anashinze ikigo cya Gatagara giherereye mu karere ka Nyanza mu murenge wa Mukingo mu cyahoze ari Komini Kigoma.

Yasabye kandi ahabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda muri 1974.

Fraipont Ndagijimana yitabye Imana ku itariki ya 26 Gicurasi 1982 azize uburwayi yatewe n’umunaniro mwinshi kubera inshingano yari afite mu ndimi z’amahanga bita Stress.

Byumvuhore yageze i Kigali

28/Aug/ 2019,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content