Mu ibaruwa yuzuye agahinda Eddy Kenzo yasezeye ku mugore we wahisemo kwibanira n’undi mugabo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Mu ibaruwa yuzuye agahinda Eddy Kenzo yasezeye ku mugore we wahisemo kwibanira n’undi mugabo

Mu ibaruwa yuzuye agahinda Eddy Kenzo yasezeye ku mugore we wahisemo kwibanira n’undi mugabo

Eddy Kenzo yandikanye amarira n’agahinda ibaruwa yakubiyemo ubutumwa burebure yageneye uwahoze ari umugore we Rema Namakula wamaze kwemera kubana n’umugabo witwa Sebunya Hamza usanzwe ari umuganga mu bitaro bya Mulago.

Edrisa Musuza uzwi nka  Eddy Kenzo yakoresheje yakoresheje amagambo yuzuye intimba asezera kuri Rema maze ayasakaza ku mbuga nkoranyambaga .nyuma yo gusohora indirimbo yise ‘Bibaawo (bisobanuye hari icyabaye)’

Yagize ati“Urabizi ko atari byishya mu matwi yawe ku kubwira ko nkunda. Sinzi neza niba ubyizeye cyangwa ushaka ko mbisubiramo muri iyi baruwa. Ndagukunda birenze kandi uzahora uri umuryango wanjye iteka ryose”

Kenzo avuga ko adashobora kuvuga icyashyize iherezo ku rukundo rwe na Rema kandi ko atazigera yigaragaza nk’ucyeye ku mutima mu gihe ashavuye. Anongeraho ko atiteguye kuvugira mu itangazamakuru ibijyanye n'urukundo rwe na Rema. 

Yashimye kandi Sebunya watwaye Rema. Ati “Ndagushima Bwana Sebunya kubera ko uri umugabo w’inzozi za Rema nkeka ko ari nayo mpamvu yatumye afata umwanzuro wo kugusanga. 

Ubu ndabizi neza ko ari kubaho mu buzima bw’inzozi ze. Imana izabajye imbere mu nzira zanyu."

Eddy Kenzo yanavuze ko yigishije Rema kuba umuntu mwiza yandika indirimbo nziza azaririmba imyaka n’imyaka.

Yavuze ko atakivuga nk’umuntu mwiza ariko ko yakoze ibyo yari ashoboye mu gihe bari bamaranye. 

Yibukije Sebunya ko Rema ari umuhanzikazi mwiza w’ijwi rihebuje amusaba kuzamufasha mu rugendo rwe rw’umuziki, ngo nibwo azumva anezerewe.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda, bivuga ko ipfundo ryo gushwana kw’aba bombi kwari ukutizerana no kuba uyu mugore yarakunze gushinja Eddy Kenzo kumuca inyuma.

Eddy Kenzo yabyaranye na Rema 

Rema yemeye kubana Sebunya atera umugongo Eddy Kenzo

02/Sep/ 2019,9 months ago |
Post Your Comment
Sponsored Content