Mashami Vincent yatangaje urutonde rw’abakinnyi ajyana muri Seychelles rutarimo Butera Andrew, Djabel, Radu na Mico Justin | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Mashami Vincent yatangaje urutonde rw’abakinnyi ajyana muri Seychelles rutarimo Butera Andrew, Djabel, Radu na Mico Justin

Mashami Vincent yatangaje urutonde rw’abakinnyi ajyana muri Seychelles rutarimo Butera Andrew, Djabel, Radu na Mico Justin

Umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent yarangije gushyira hanze abakinnyi 20 azifashisha ku mukino ubanza wo guhatanira itike yo kwerekeza mu matsinda ahatanira kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Qatar muri 2022.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, ni bwo ikipe y’igihugu iri bufate indege yerekeza muri ibi birwa, ahateganyijwe umukino ubanza kuri uyu wa Kane tariki 5 Kanama 2019 uzabera kuri ‘People’s Stadium’ mu mujyi wa Victoria mu birwa bya Seychelles.

Abakinnyi bahamagawe bakaba bari bamaze iminsi mu myitozo kuva kuwa kabiri tariki 27 Kanama 2019, aho muri rusange ngo umwuka ari mwiza mu ikipe mbere yo gukina kuri uyu wa kane.

Aganira n’itangazamakuru mbere yo kugenda Mashami Vincent utoza ikipe y’igihugu yagize ati:

“Tumaze iminsi irindwi mu myitozo yari imyitozo ikomeye kuko twakoraga kabiri ku munsi. Dusoje imyitozo yanyuma mbere yo kwerekeza muri Seychelles aho tugiye gushakira itike”.

Mu bakinnyi 25 bari bitabajwe, Jacques Tuyisenge ntabwo yakoze imyitozo ariko azahurira hamwe na bagenzi be muri Seychelles mu gihe Salomon Nirisarike we atazaza kubera ko ari bwo yarimo ahindura ikipe akaba yarasabye abatoza ko baba bamuretse.

Hejuru y’aba, hakaba hari abandi bakinnyi bane, Buteera Andrew, Mico Justin, Iradukunda Eric na Manishimwe Djabel bari buze gusigara nubwo bari bamaze iminsi mu myitozo nkuko umutoza Mashami yabitangaje.

Ati: “Mu busanzwe mu majonjora ya FIFA twemerewe kujyana abakinnyi kugera kuri 23 ariko ku mpamvu ntatangaza aha hari bane tuzasiga ino. Gusa nituva muri Seychelles tuzabasanga ino tukomezanye kwitegura umukino wo kwishyura hamwe n’umukino w’amajonjora ya CHAN tuzahuriramo na Ethiopie”.

Urutonde ry’abakinnyi Mashami ahagurukana yerekeza muri Seychelles

Abanyezamu: Rwabugiri Umar, Kimenyi Yves na Ndayishimiye Eric Bakame

Ba myugariro: Rwatubyaye Abdul, Emery Bayisenge, Manzi Thierry, Fitina Omborenga, Imanishimwe Emmanuel na Rutanga Eric

Abakina hagati: Muhire Kevin, Mukunzi Yannick, Niyonzima Olivier Sefu, Bizimana Djihad, Niyonzima Haruna na Iranzi Jean Claude

Abataha izamu: Kagere Meddie, Tuyisenge Jacques, Sibomana Patrick, Hakizimana Muhadjiri na Sugira Ernest

Djabel ntari ku rutonde rujya muri Seychelles

Tags

02/Sep/ 2019,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(1)
0723634119
freedark
Sponsored Content