Ibyo utari uzi kuri Beyonce wizihiza isabukuru y’imyaka 38 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ibyo utari uzi kuri Beyonce wizihiza isabukuru y’imyaka 38

Ibyo utari uzi kuri Beyonce wizihiza isabukuru y’imyaka 38

Beyoncé Giselle Knowles-Carter benshi bazi ku izina rya Beyonce ni umuririmbyikazi ukomeye, akaba umwanditsi ndetse n’umukinnyi w’amafilime, Beyonce Knowless ni umugore wa Jay Z umuraperi ukomeye ku isi, uyu munsi arizihiza imyaka 38 amaze ku isi

Beyonce yavutse tariki ya 4 Nzeli muwi 1981(Afite imyaka 36), avukira I Houston ho muri Texas, avuka ku babyeyi bitwa  Celestine “Tina” Knowles na  Mathew Knowles, akaba avukana n’umukobwa witwa Solange Knowles, Yashakanye na Jay Z mu 2008, kuri ubu Beyonce afite abana batatu.

Beyonce akunda kwambara imipira iciriritse

Bizwi ko abahanzi bari mu bantu bambara imyambaro ihenze cyane ku isi gusa ku ruhande rwa Beyonce we siko bimeze kuko ngo akenshi akunda kwiyambarira imipira iciriritse cyane iyo aziko agiye ahantu abantu benshi biteguye kumubona mu myenda ihenze.

Beyonce agira ibibazo iyo yiteye Imibavu

N’ubwo afite inganda zikora imibavu(Perfumes) Beyonce ntajya yambara imyenda cyangwa ngo yitere imibavu kuko agira ikibazo cy’ubuhumekero mu gihe agize aho ahurira n’imibavu ihumura cyane.

Impano ya Beyonce yagaragaye akiri umwana

Ni kenshi usanga abahanzi baba baratangiye kuririmba bakiri abana bato cyane, ku ruhande rw’umuhanzikazi Beyonce nawe yatangiye kuririmba akiri umwana muto cyane, ndetse ngo abantu bakundaga ijwi rye cyane.

Beyonce akunda injyana ya Rock

Nubwo adakunze kuririmba injyana ya Rock, ngo akenshi iyo ari mu rugo iwe amara igihe kinini yiyumvira indirimbo ziri mu njyana ya Rock.

Beyonce ntazibagirwa umunsi yizihije isabukuru y’imyaka 25

Mu buzima bw’umuntu usanga hariho ibihe byiza yagize atazibagirwa, kuri Beyonce we ngo ntashobora kuzibagirwa umunsi yizihizaga isabukuru y’imyaka 25 maze umugabo we Jay Z akamuha impano y’imodoka yo mu bwoko bwa 1959 Rolls Royce ifite agaciro k’amafaranga Miliyoni 1 y’amadorali.

Icyegeranyo cya Hollywood.stars iheruka gushyira hanze kigaragaza Beyonce nk’umwe mu bagore b’abaherwe muri leta z’unze ubumwe z’Amerika aho abarirwa Miliyoni Magana ane na mirongo irindwi z’amadorali y’Amerika.

Tags

04/Sep/ 2019,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content