Aristide Gahunzire wahoze muri Kina Music yasimbuye Rwema Denis wirukanywe muri The Mane | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Aristide Gahunzire wahoze muri Kina Music yasimbuye Rwema Denis wirukanywe muri The Mane

Aristide Gahunzire wahoze muri Kina Music yasimbuye Rwema Denis wirukanywe muri The Mane

Inzu itunganya umuziki ndetse igafasha abahanzi ya The Mane iyobowe na Bad Rama yamaze gutandukana na Rwema Denis wari usanzwe aba hafi abahanzi baba muri iyi nzu, ahita asimbuzwa uwahoze muri Kina Music Gahunzire Aristide.

Hamaze iminsi havugwa imikoranire itari myiza hagati ya Denis Rwema ndetse Bad Rama muri The Mane ariko ibi ntibyigeze bigera mu itangazamakuru ndetse bivugwa ko Rwema Denis amaranye ibaruwa imusezerera mu kazi icyumweru cyose nubwo byamenyekanye muri iki gitondo.

Mu kiganiro Eachamps yagiranye na Gahunzire Aristide yatwemereye ko yamaze gusinya muri The Mane nk’umufasha w’abahanzi ariko atazi iby’uko Denis yirukanywe.

Yagize ati”nibyo koko namaze gusinya amasezerano n’inzu ya The Mane ubu ndi umufasha w’abahanzi muri The Mane, ariko njya gusinya amasezerano ntago nabwiwe ko nje gusimbura Rwema ahubwo nahawe akazi bisanzwe urumva rero sinzi niba Denis yarirukanywe kuko ngewe ndi mushya hano”.

Mu mpera z’ukwezi kwa Gatatu nibwo uyu musore umenyerewe mu gufasha abahanzi yatangaje ko atandukanye na Kina Music bari bamaranye imyaka igera kuri Irindwi bakorana ashinzwe ibikorwa by’abahanzi ndetse n’itangazamakuru.

Kuri ubu yasimbuye Rwema Denis muri The Mane nk’umufasha w’abahanzi, iyi nzu isanzwe ikoreramo abahanzi nka Jay Polly, Safi Madiba, Marina, Queen Cha ndetse n’umwana mushya baherutse gufata watsinze amarushanwa ya Tecno witwa Mbanda John.

Twagerageje kuvugana na Rwema Denis ndetse Bad Rama uri muri America ariko ntibyadukundira.

Yakoranye bya hafi na Aline Gahongayire akiri muri Kina Music

 Yari inshuti y'akadasohoka ya Clement mu myaka Irindwi ishize

05/Sep/ 2019,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content