Ikimasa Super Manager yemereye Rayon Sports kiraribwa vuba aha, ni mugitaramo yise Rwanda Super Concerts | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ikimasa Super Manager yemereye Rayon Sports kiraribwa vuba aha, ni mugitaramo yise Rwanda Super Concerts

Ikimasa Super Manager yemereye Rayon Sports kiraribwa vuba aha, ni mugitaramo yise Rwanda Super Concerts

Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager nyuma yo kwemerera abakinnyi ba Rayon Sports ikimasa bitewe n’ibyo bakoze umwaka ushize bagera muri 1/4 cy’imikino nyafurika ya CAF Confederations Cup, yemeje ko uku kwezi gushira agitanze kikaribwa.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 05 Nzeli 2019, aho yatangaje ko ikimasa cyari cyarabaye nka za hene kera kabaye agiye kugitanga abakinnyi ba Rayon Sports bakishimira umusaruro bagezeho

yagize ati"ubu ibintu byose byamaze gutunganywa, ikimasa nemereye Rayon Sports ndagitanga muri uku kwezi, mu gitaramo ndigutegura nise Rwanda Super Concerts, kizahurizwamo abahanzi bakomeye mu Rwanda ndetse n’abandi bakizamuka”.

Gakumba yatangaje kandi ko iki gitaramo kitazabaho rimwe ahubwo bazakomereza mu zindi ntara zose zigize igihugu

Muri Kanama 2018 ni bwo Rayon Sports yanditse amateka irenga icyiciro cy’amatsinda ya CAF Confederations Cup ikagera muri 1/4, Gakumba Patrick yavuze ko bitewe n’ibyo bakoze abemereye ikimasa.

Biteganyijwe ko iki kimasa azagitanga tariki ya 29 Nzeri 2019 muri iki gitaramo ari gutegura kizabera muri La parisse I Nyamata

Reba hano indirimbo Uri uwange ya Super Manager

05/Sep/ 2019,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content