Breaking: Nsanzamahoro Denis wamamaye muri filimi nka “Rwasa” yitabye Imana | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Breaking: Nsanzamahoro Denis wamamaye muri filimi nka “Rwasa” yitabye Imana

Breaking:  Nsanzamahoro Denis wamamaye muri filimi nka “Rwasa” yitabye Imana

Nsanzamahoro Denis wamamaye muri filime nyarwanda nka Rwasa, yitabye Imana kuri uyu wa Kane azize indwara ya Diabete.

Umwe mu nshuti zahafi za Denis yemereye Eachamps ko uyu mugabo yamaze kwitaba Imana aguye mu bitaro bya kaminuza y’U Rwanda CHUK.

Yagize ati”Nsanzamahoro yagiye mu bitaro bya kaminuza y’u Rwanda  ku wa mbere w’iki cyumweru, kugeza ubu wabonaga ameze neza natwe dutunguwe no kumva batubwira ngo Denis byarangiye”.

Nsanzamahoro yamenyekanye muri Filime nyarwanda cyane cyane iyiswe Rwasa yagize abakunzi batari bake hano mu Rwanda, yagaragaye kandi mu mafilime agiye atandukanye avuga kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, iyamenyekanye cyane yakinnyemo ni “One hundred days”

Imana imuhe iruhuko ridashira…

Yagaragaye no muri filime yakuwe mu gitabo cya "petit pays"

05/Sep/ 2019,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Manishimwe emanwel
Twifatanyije namwe mukababaro
Habinama emanuel
Mukama aguhuze milembe
Sponsored Content