AMAFOTO-Harmonize yakoze ubukwe mu ibanga, Wasafi nta numwe wahakandagije ikirenge | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

AMAFOTO-Harmonize yakoze ubukwe mu ibanga, Wasafi nta numwe wahakandagije ikirenge

AMAFOTO-Harmonize yakoze ubukwe mu ibanga, Wasafi nta numwe wahakandagije ikirenge

Harmonize, umwe mu bahanzi bakomeye muri Tanzania yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we ukomoka mu Butaliyani, Sarah Michelotti, ntihagira n’umwe mubo babanye muri Wasafi uhakandagiza ikirenge.

Muri Mata 2019 Harmonize yari yateye ivi asaba uyu mukunzi we ko bazabana ubuziraherezo nyuma y’imyaka itatu yari ishize bakundana uruzira imbereka.

Muri Werurwe 2018, Harmonize ubwo aheruka gukorera ibitaramo mu Rwanda yaherekejwe na Sarah ariko abari kuri hoteli bari bacumbitsemo i Kigali batungurwa n’uburyo uyu muhanzi yanze ko bajyana i Musanze aho yari afite ikindi gitaramo.

N’ubwo urukundo rwabo rwagiye runyura mu birushya byinshi bagiye babirengaho bakiyunga ndetse ubu bamaze kwemerwa n’idini basengeramo rya Islam nk’umugabo n’umugore.

Hari amakuru avuga Harmonize yoherereje impapuro z’ubutumire Diamond Platnumz wahoze ari umukoresha we undi ntiyahakandagiza ikirenge, ntiyanamubwira impamvu ariko bikavugwa ko ari uburakari amufitiye n’ubwo Umujyanama mukuru muri Wasafi Sallam Mendes we yavuze ko yishimiye uburyo Harmonize yitwaye atangaza ko ashaka gusesa amasezerano y’imyaka 15 bari baramusinyishije.

Si Diamond gusa kuko ngo n’abandi bose bo muri Wasafi yabatumiye ariko ntihagira n’umwe uhagera.

Harmonize aherutse gutangiza label ye nshya yise Konde. Mu mwaka wa 2015 nibwo Harmonize yahuye na Diamond amusinyisha muri WCB Wasafi Records, kuva icyo gihe yagiye akora indirimbo zakunzwe bikomeye harimo iyitwa "Aiyola" na “Bado” yafatanyije na Diamond, "Show Me" yakoranye na Rick Mavoko n’izindi.

Harmonize na Sarah bacinye akadiho biratinda

09/Sep/ 2019,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Fred Rutareka
Yes..Imana ikomeze ibane nabo knd Harmonize nakomere azagera kure
Sponsored Content