Byumvuhore yageneye impano Clarisse Karasira izamufasha muri muzika | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Byumvuhore yageneye impano Clarisse Karasira izamufasha muri muzika

Byumvuhore yageneye impano Clarisse Karasira izamufasha muri muzika

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yashimishijwe bihebuje n’impano yahawe n’umuhanzi Byumvuhore izajya imufasha kunoza amajwi ye mu gihe ari kuririmba mu buryo bw’umwimerere.

Umuhanzi Byumvuhore Jean Baptiste uba mu Bubiligi amaze iminsi mu Rwanda aho yakoze ibitaramo bitandukanye mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 ya Padiri Fraintpond Ndagijimana washinze ikigo cyita ku bafite ubumuga cya HVP Gatagara.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram Clarisse Karasira yerekanye impano y’icyuma cya muzika yahawe na Byumvuhore mu rwego rwo kumwereka ko amushyigikiye mu muziki we.

Ati “ Sinabona uko ngushimira bwikiye mubyeyi Byumvuhore, impanuro zawe uzazihemberwe. Impano yawe noneho yo sinzi. Nzajya ncuranga ndangurure nkoresheje iyi mpano. Nyiribihembo azaguhembe.”

Iyi mpano Byumvuhore yahaye Clarisse Karasira ni igikoresho cyifashijwa mu kuyungurura no kuryoshya ijwi ry’umuntu mu gihe ariri kurimba kizwi nka Vocal Harmonizer kiri mu bwoko bwa Boss-VE2.

Umuririmbyi ukoresha Boss-VE2 abasha kuririmba ari wenyine ariko hakumvikana n’andi majwi atandukanye amuherekeza ku buryo gisimbura abaririmbyi bakabaye bari kumufasha [backing singers]. gifasha mu kuryoshya amajwi ya gitari.

Clarisse Karasira ni umwe mu bahanzikazi bahiriwe n’umwaka wa 2019 ku buryo budasanzwe. Amaze umwaka umwe atangiye kuririmba nk’umwuga ariko ibikorwa bye ni bigari ugereranyije n’igihe amaze.

Benshi bamukundiye indirimbo ze zirimo ubutumwa bwigisha rubanda, biba akarusho bitewe n’ijwi rye ritsikimba ku buryo hari amwita Kamaliza mushya. Yaririmbye mu bitaramo bikomeye nka Iwacu muzika festival asimbuye Kayirebwa utarabonetse, igitaramo cyo Kwibohora ku nshuro 25 n’ibindi, ibintu byakozwe na bacye mu bahanzi bakizamuka.

10/Sep/ 2019,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content