Yvan Buravan na Mani Martin bahagurukiye Startimes n’abateguye Salax Awards bakambura abahanzi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Yvan Buravan na Mani Martin bahagurukiye Startimes n’abateguye Salax Awards bakambura abahanzi

Yvan Buravan na Mani Martin bahagurukiye Startimes n’abateguye Salax Awards bakambura abahanzi

Abahanzi batsindiye ibihembo mu byiciro bitandukanye muri Salax Awards 2019, barivovotera kuba hashize amezi arenga atandatu batarahabwa amafaranga batsindiye.

Umuhango wo gutangaza abahanzi bitwaye neza mu byiciro bitandukanye wabaye kuwa 31 Werurwe mu gihe ibihembo bya Salax byaherukaga gutangwa mu mwaka wa 2014.

Ni ibihembo byatangijwe na Sosiyete Ikirezi Group mu mwaka wa 2009, hahembwa abahanzi bitwaye neza muri 2008, bitangwa buri mwaka kugeza ku nshuro ya 6 kuwa 28/03/2014.

Kubera ibibazo by’ubushobozi buke, umwaka wa 2015 ntibyatanzwe, umwaka wakurikiyeho hatangajwe abahanzi batoranywamo abazahembwa ariko birangira nta bihembo bitanzwe.

Itegurwa ry’ibihembo ryaje kwimukira mu maboko ya Sosiyete ya AHUPA Digital Services Limited itari imenyerewe mu ruganda rw’umuziki nyuma yo gukodesha izina rya Salax Awards mu gihe cy’imyaka itanu.

Yvan Buravan na Mani Martin batangije inkubiri yo guharanira uburenganzira bwabo

Mu nyandiko ndende Yvan Buravan yashyize ku mbuga nkorambaga yagaragaje uburyo bizeye sosiyete ya AHUPA kugira ngo basenyere umugozi umwe ariko yon a Startimes bakabarya imitsi

Yagize ati” Nagiye numva amakuru menshi atari meza kuri salax awards ku bagiye bayitabira mu myaka yo hambere, nuko nyuma iza kugaruka, bivugwa ko yateguwe n'abandi bashobora kuba bakora neza kurusha abambere(Ahupa + startimes). The least we could do as artists ni ukubashyigikira tukemera gukorana nabo, byose ku mpamvu zo kuba twateza imbere industry duhuriyemo ya muzika.
Rero birababaje kubona nyuma yo kugirirwa icyo cyizere, barabikoresheje mu gutesha agaciro ababahaye amahirwe yo gukorana nabo ahubwo bagakuramo indamu yabo(AHUPA), ndetse nabiyamamaza(Startimes) bakabikora bivuye inyuma. Njye na management yanjye(NEW LEVEL) twiyemeje Ko amafaranga yari buve iki gikorwa yari gufashishwa abababaye nuko birangira icyo gikorwa tugikoresheje amafaranga yari yagenewe ibindi kuko Salax yo itigeze yubahiriza ibijyanye no kwishyura abahanzi.

Ababishinzwe bagire icyo babikoraho.

Conclusion: buri munyarwanda agomba kugira uruhare mw'iterambere ry'igihugu cyacu mu nzego zose. ibyo bigakorwa twubahana, twanga umugayo kandi twihesha agaciro, kuko nicyo bivuze kuba umunyarwanda.

Mani Martin we ntiyatinye no kubita ibisambo aho yagize ati” Ikompanyi nka Startimes na AHUPA ya Ahmed Pacifique zambuye abahanzi b’Abanyarwanda amafaranga y’ibihembo bya Salax awards 2019 zabemereye mu ruhame, ibi koko bikwiriye gucecekwa? U Rwanda se nta nzego rugira rukurikirana abambuzi nk’abo?

Bijya gutangira AHUPA yavuze ko umuhanzi uzaba uwa mbere muri buri cyiciro azahembwa amafaranga Miliyoni imwe, ariko ku munsi wo gutanga ibihembo abahanzi bashyikirizwa sheki z’amafaranga ibihumbi 700, usibye igihembo cy’umuhanzi wahize abandi bose wahawe sheki ya Miliyoni.

Nyuma yaho haje kuvuka ikibazo cyo gukata imisoro (15%) kuri bya bihumbi 700 hagasigara ibihumbi 595, aho abahanzi bamwe babyinubiye bashaka ko bahabwa ibihumbi 700 byuzuye noneho abateguye ibihembo bakishyura imisoro ku ruhande.

Mani Martin avuga ko ibibazo nk’ibi bigira ingaruka ku mazina y’abahanzi, bikaba byatuma bamwe mu bahanzi badaha agaciro Salax Awards mu gihe nyamara igihembo ari ikintu cy’ingenzi mu buzima bw’umuhanzi.

Ati, “Izina ry’umuhanzi ni ikintu kinini, ni cyo ducuruza, iyo izina ryawe ryagiye mu bintu nk’ibyo bakagufata amafoto, nk’ayo mafoto baba bagufashe ufashe sheki, nyuma numvise ko n’amafaranga yari kuri sheki atari yo bazatanga, n’ayo ngayo baje kwemera ntibayatanga, abantu bakaguma babinginga, urumva ko bishobora kuba impamvu yo kuba ubutaha umuntu yemera kujyamo cyangwa kutajyamo.”

Ubutumwa bwa Man Martin

Ahmed Pacifique uyobora Sosiyete ya AHUPA yateguye ibi bihembo, avuga ko yatengushywe n’abaterankunga barimo iTEL bakuyemo akabo karenge ku munota wa nyuma ubwo abahanzi bamwe batangiraga kwikura muri Salax.

Umuterankunga mukuru Star Times ngo yatanze Amafaranga Miliyoni 18 mu ngengo y’imari yagiye ihindagurika ya Miliyoni 24.800 hishyurwa nka 80% y’ibyagombaga kwishyurwa.

Izo Miliyoni 18 ngo zagombaga kuvamo umusoro ku nyongeragaciro (TVA) wa 18%, havamo n’Amafaranga Miliyoni imwe yishyuwe Ishyirahamwe ry’Abahanzi, hasigara Miliyoni nka 14.

Ahmed Pacifique yasinyanye amasezerano na Ikirezi gutegura salax awards mu myaka 5

Mani Martin ni umwe mubari babonye igihembo

Tags

11/Sep/ 2019,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content